Amizero
Ahabanza Amakuru Trending News Ubutabera Ubuzima

Gatsibo: Umwana w’imyaka 13 yishe mugenzi we w’imyaka 12 amuteye igisongo.

Umwana w’imyaka 13 wo mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo yishe mugenzi we akoresheje igisongo nyuma yo kujyana na we kwahira ubwatsi akakimutera bikino bikamuviramo urupfu.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Tsima mu Kagari ka Mpondwa mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo, amakuru avuga ko byabaye ahagana mu ma saa Kumi z’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Werurwe 2021.

Amakuru avuga ko uyu mwana w’imyaka 13 y’amavuko yakoraga akazi ko kwahirira inka ku mugabo witwa Kimonyo Tharcisse, ubwo yajyanaga n’abandi bana babiri kwahira, ngo yakinnye na bagenzi be maze ubwo birukaga atera igisongo yari afite umwana w’umukobwa witwa Umuhoza Charlotte.

Iki gisongo ngo cyamufashe munsi y’ugutwi undi yikubita hasi ahita apfa, undi mwana wari usigaye ngo yahise ahuruza abantu baje basanga uwo mwana w’umukobwa w’imyaka 12 y’amavuko yitabye Imana.

Ibiro by’Akarere ka Gatsibo ari nako gaherereyemo Umurenge wa Gitoki wabereyemo ibi byago/Photo Internet

Mushumba John, uyobora Umurenge wa Gitoki ibi byabereyemo, yemeje aya makuru avuga ko uyu mwana yabikoze ari impanuka, avuga ko aba bana bari batatu bajyana kwahira ubwo bakinaga rero ngo umwe akaba yateye mugenzi we igisongo atabishaka bikamuviramo urupfu.

Yagize ati: “Ubu uwo mwana yatawe muri yombi yashyikirijwe RIB, ibisigaye hararebwa amategeko kuko nubwo ari umwana ntabwo yakora ikosa ngo ahite arekurwa”.

Uyu muyobozi yavuze ko kuri ubu umurambo w’uwo mwana wajyanwe ku bitaro bya Ngarama kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane koko niba ari icyo gisongo cyamwishe cyangwa se niba hari ikindi cyamwishe.

Muhaziyacu

Related posts

Afuganisitani iri mu nzira zo kwegukanwa n’Abatalibani ishobora kuzaba indiri y’iterabwoba

NDAGIJIMANA Flavien

Umutwe wa M23 wafashe imipaka ya Masisi na Rutshuru.

NDAGIJIMANA Flavien

Ethiopia: Minisitiri w’Intebe Dr Abiy Ahmed uyoboye Ingabo ku rugamba yavuze ko azaruhuka atsinsuye abanzi [VIDEO]

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Mwami Jean Damascene March 9, 2021 at 8:06 PM

Ibi ni impanuka ibabaje cyane gusa ababyeyi bihangane pe!

Reply

Leave a Comment