Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Euro2020: France isezerewe na Swiss kuri penaliti

Mu mukino wa 6 wa 1/8 wabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Kamena 2021, France isezerewe na Swiss kuri penaliti (5-4) nyuma yo kugwa miswi 3-3 ku kibuga Arena Nationala ho mu mugi wa Bucharest, busanga Spain yasezereye Croatia mu minota 30 y’inyongera.

Umukino wahuje amakipe y’Ibihugu by’Ubufaransa n’Ubusuwisi bahatanira itike ya  ¼ cy’irangiza muri Euro 2020, Ubusuwisi busezereye Ubufaransa kuri penaliti (5-4) nyuma yo kunganya ibitego 3 kuri 3.

Ku ruhande rwa Swiss, ni ibitego byinjijwe na Haris Seferovic (2) ku munota wa 15 ndetse n’uwa 81 ndetse n’igitego cya Mario Gavranovic yinjije ku munota wa 90.

Ibitego by’Ubufaransa butengushye benshi byatsinzwe na Karim Benzema watsinze ibitego 2, ku munota wa 57 n’uwa 59 ndetse na Paul Pogba watsinze igitego cy’ishoti riremereye ku munota wa 75.

Ubwo 90 isanzwe y’umukino yari irangiye amakipe yongerewe iminota 30 y’inyongera ngo yisobanure ariko iyi nyongera irangira nta kipe ibashije kuboneza mu nshundura z’indi.

Ku ruhande rwa Swiss, Penaliti zose zinjijwe neza na Mario Garvanovic, Fabian Schaer, Manuel Akanji, Ruben Vargas, ndetse na Admir Mehmed.

Ku ruhande rwa France, penaliti 4 zinjijwe na Paul Pogba, Olivier Giroud, Marcus Thuram, Presnel Kipembe mu gihe Kylian Mbappe wateye penaliti yanyuma igakurwamo n’umunyezamu wa Swiss Yan Sommer.

Muri ¼ Cy’irangiza, Swiss izacakirana na Spain yasezereye Croatia iyitsinze ibitego 5-3. Ni nyuma yo kunganya 3-3 mu minota 90 isanzwe y’umukino gusa Spain ikaza gukomeza itsinze ibindi bitego 2 mu minota 30 y’inyongera.

Amafoto:

Seferovic atsinda igitego cya mbere
Benzema Yishyura igitego cya mbere
H. Lroris yakuyemo Penaliti hagati mu mukino
Haris Seferovic atsinda igitego cya 2
Pogba aterura umupira
… areba uko biri bugenda
Umupira mu rushundura
Mario Gavranovic niwe watsinze icya 3
Kylian Mbappe yahushije penaliti yanyuma
Umutoza Didier Deschamp nyuma yo gusezererwa
Byari ibyishimo byinshi i Zurich
Byari agahinda kenshi i Paris mu Bufaransa
Ruhago…

Related posts

Kigali: Imvura nyinshi yaguye yishe abantu babiri inasenya inzu.

NDAGIJIMANA Flavien

Abahitanywe n’ibiza biherutse kwibasira u Rwanda bamaze kuba135.

NDAGIJIMANA Flavien

Brig Gen Sekamana Jean Damascène wari umuyobozi wa FERWAFA yeguye.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment