Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

Umubano wa Chorale Intumwazidacogora yo ku Nkombo na Chorale Abaragwa yo kuri ADEPR Muhima ku rundi rwego.

Ni kenshi tubona Chorales zandikirana impapuro z’ubutumire, rimwe na rimwe ntizinasubizwe cyangwa se ubundi hakavamo ibisubizo bihuye n’ibyifuzo by’abanditse. Gusa si kenshi uzabona Chorale yandikira indi iyisaba kuba ubucuti.

Chorale Intumwazidacogora yo ku Kirwa cya Nkombo ahitwa Ishywa, yo yateye iyo ntambwe maze yandikira Chorale Abaragwa yo kuri ADEPR Muhima mu Mujyi wa Kigali, iyisaba ubushuti mu buryo bwaguye, mu rwego rwo gukomeza gufatanya kwamamaza ubutumwa bwiza mu ndirimbo.

Chorale Abaragwa yo kuri Paruwasi ya Muhima, ngo ikimara kubona iyo baruwa, yabakoze ku mutima, maze ngo banga kubasubiza babandikiye nkuko bo bari banditse, ahubwo bafata ubwato bwihuse berekeza ku Kirwa cya Nkombo, nta kibi kibagenza ahubwo batwaye ubutumwa bugira buti: “Twemeye gufatanya uyu murimo wa Data”.

Twaganiriye n’Umuyobozi wa Chorale Abaragwa, Minani Alex tumubaza uko bakiriye iyo baruwa, adusubiza agira ati: “Tukimara kubona ibaruwa ya Chorale Intumwazidacogora, byaradushimishije cyane tubona ko ari intambwe ikomeye itsura umubano, maze natwe duhitamo kwigerera ku Kirwa kugira ngo dushyitse igisubizo aho gutuma ibaruwa”.

Ugirashebuja Remy/President wa Chorale Intumwazidacogora/Nkombo/Ishywa.

Ubwo Chorale Abaragwa yageraga ku Nkombo, kuri iki Cyumweru tariki 01 Gicurasi 2022, habaye igitaramo cy’ibyishimo ku bakristo bose ba ADEPR Ishywa ndetse na Chorale Intumazidacogora by’umwihariko, nk’uko byanatangajwe na muzehe Ugirashebuja Remy, Umuyobozi wa Chorale Intumwazidacogora, ati: “Ibyishimo byaturenze kuko icyo twashakaga twakigezeho. Icyo tugamije ni ukwamamaza ubutumwa bwiza, urabonako imitima yacu yishimye, dushimiye cyane Chorale Abaragwa ku ntambwe bateye, Imana ikomeze kurinda abantu bayo kandi iduhane umugisha”.

Chorale Intumwazidacogora yo ku Nkombo yamenyekanye nyuma gato ya 2000, mu ndirimbo zifite injyana zihariye nka: Iyi Si mubona, Umwanzi agucira akobo n’izindi. Kuri ubu iri kwitegura gukora izindi ndirimbo kuko ngo n’ubwo Coronavirus yabahagaritse ho gato ariko itabacogoje kuko ngo bakomeje nta gucogora.

Abari bahagarariye (Delegation) Chorale Abaragwa ADEPR Muhima

Related posts

Rutshuru: Abatware gakondo baranenga Leta ya Congo ko ntacyo iri gufasha impunzi.

NDAGIJIMANA Flavien

Ifoto y’umunsi: Abasore bagize Symphony Band bitabiriye igitaramo bambaye amajipo.

NDAGIJIMANA Flavien

Paul Rusesabagina yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 naho Sankara akatirwa imyaka 20.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment