Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

Chorale Jehovanis yo kuri ADEPR Gasiza yafashije abo ku Mukamira kwizihiza Pasika bari mu mavuta.

Mu gitaramo cyo kuri iki Cyumweru tariki 17 Mata 2022, Chorale Jehovanis yo kuri ADEPR Gasiza mu Karere ka Nyabihu, mu ndirimbo zayo zisize amavuta, yafashije abo kuri ADEPR Mukamira II kwizihiza Pasika nabo bari mu mavuta. Bibutswa ko abakiranutsi bafite agaciro gakomeye kuruta amafaranga.

Mu ndirimbo nyinshi zisize amavuta, Chorale Jehovanis ADEPR Gasiza yageze ku yitwa “Umukiranutsi”, abari aho bose bajya mu bicu kuko uretse injyana yayo, amagambo yayo nayo aryoheye umugenzi ujya mu Ijuru.

Amwe mu magambo yayo: “Abakiranutsi bafite agaciro gakomeye kuruta amafaranga, kuruta imiryango ikize, ndetse ikindi abakiranutsi barusha abandi ni uko batungishije benshi, naho wabavuma umuvumo ntiwabafata kuko Imana ibabereye maso”.

Umuyobozi ushinzwe imiririmbire muri Jehovanis, Dufashijwenimana Innocent, yakomeje yitsa ati: “Abo ngabo [abakiranutsi] ni abemeye gusiga ibyabanezezaga bakemera guca mu nzira ifunganye. Ingororano zabo ziri bugufi kuko babikiwe ikamba ry’ubugingo”.

Ibi kandi byagarutsweho n’umwigisha w’Ijambo ry’Imana, Pastor Bizimana Augustin, nawe washimangiye ko burya Umukiranutsi w’Imana arinzwe. Yifashishije ijambo riboneka muri Zaburi 92: 13-16 rigira riti: “Umukiranutsi azashisha nk’umukindo, azashyirwa hejuru nk’umwerezi w’i Lebanoni,…”

Chorale Ebenezer yo kuri ADEPR Mukamira II, nayo muri ibi birori bya Pasika yaje isa n’ishimangira, iti: “Natsindishirijwe n’amaraso ya Yesu. Umwami Kristo ni imbaraga zanjye muri iyi Si, fata ubugingo aguhaye buguheshe ibyishimo bidatangwa n’undi wese kuri iyi Si”.

Ndagijimana Jean Innocent uyobora Chorale Jehovanis yo kuri ADEPR Gasiza, yatangarije AMIZERO.RW ko ibi byose babishonozwa no gusenga, maze ngo Imana ikabongerera imbaraga kuko ngo ku bwabo ntacyo bakwishoboza. Ati: “Ibi byose ni ukubera Imana kandi hamwe no kuyizera ntacyo tuzayiburana”.

Yakomeje avuga ko hari imishinga myinshi bafite imbere aha, aduhishurira ko mu bibaraje ishinga harimo no gutunganya izi ndirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho ku buryo n’abari kure bagerwaho n’ubu butumwa bwiza.

Bashoje bashyira mu mwuka abitabiriye mu ndirimbo ivuga ngo “Yewe Kuro we” maze iteraniro ryose riti “Koko Imana iracyafite abakozi bayo kandi iracyakora bikagaragara”

Umushumba w’Itorero rya ADEPR Jenda, Rwamakambiza Jean Claude, kubera gufashwa, yahaye inka iyi Chorale Jehovanis, iyi ikaba ibaye iya kabiri kuko mu minsi ishize yari aherutse kubemerera indi ndetse yo akaba yaramaze no kuyibagezaho.

Chorale Jehovanis ADEPR Gasiza.

Related posts

Ubushakashatsi: Menya impamvu zitera umuntu (ibinyabuzima) kwayura.

NDAGIJIMANA Flavien

Covid-19: Akarere ka Rubavu kashyizwe muri Guma mu Karere.

NDAGIJIMANA Flavien

4 comments

Pascal April 17, 2022 at 7:33 pm

Jehovanis Choir ndabazi neza iyo bageze ku murimo w’Imana bakora batiganda !!! Mukomereze aho bakozi ba Nyagasani

Reply
Jean Innocent NDAGIJIMANA April 17, 2022 at 10:32 pm

Imana ikomeze idushyigikire. Kandi kugira Imana namwe ni iby’akamazi.

Reply
Kamariza joy April 18, 2022 at 5:55 am

Iyi Choir ni iterimbere nanjye murayinkumbuje Imana ikomeze iyishyigikire

Reply
Lucky April 18, 2022 at 11:12 am

Nanjye mfite Inka nayibaha Kuko munshyira mu mavuta my Choir

Reply

Leave a Comment