Amizero
Ahabanza Amakuru KWIBUKA

Minisitiri Kayisire yagaye abanyamadini bari bashinzwe umukumbi w’Imana aho kuwukenura bakawugambanira.

Ubwo yari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Abatutsi biciwe i Nyange mu Karere ka Ngororero, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yagaye abanyamadini bari bashinzwe umukumbi w’Imana aho kuwukenura bakawugambanira. Akaba yabishingiye ku kuba Abatutsi b’i Nyange barahungiye muri Kiliziya ariko Padiri mukuru agategeka ko abakoraga umuhanda bazana ibimashini bakayibarituriraho.

Mu kwibuka Abatutsi b’i Nyange byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Mata 2022, benshi mu bafashe amagambo bibukije ko n’ubwo hashize imyaka 28, hakiri imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside itaraboneka, basaba uwaba afite amakuru kuyatanga kugirango ishyingurwe mu cyubahiro.

Minisitiri Kayisire Marie Solange, yahamagariye buri wese by’umwihariko urubyiruko, kwamaganira kure ingengabitekerezo ya Jenoside, asaba ubuyobozi gukomeza kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi birimo inzibutso, anabasaba kuba hafi abarokotse ntihagire igihungabanya ubuzima bwabo, anagaruka ku butwari bw’abana b’i Nyange bari mu Ntwari z’Imena, asaba buri wese kuzifatiraho urugero.

Perezida wa Ibuka ku rwego rw’Igihugu, bwana Nkuranga Egide, yagarutse ku ruhare rw’amadini n’amatorero muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko bateshutse ku nshingano zabo bakagambanira abo bashinzwe bataretse na bagenzi babo. Yasabye abapadiri n’abandi bakozi b’Imana kugira uruhare rukomeye mu isanamitima.

Rwamasirabo Aloys, ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace ka Nyange. Yagarutse ku bwicanyi ndengakamere buvanze n’agashinyaguro bwabereye i Nyange, aho abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya baziko bahakirira nyamara bikarangira bayitikiriyemo, ubwo bayirituriweho na kateripirari ku mabwiriza ya Padiri Seromba wari Padiri mukuru wa Paruwasi, wavuze ko imashini zizongera kuhasiza, Diyoseze ikazubaka indi Kiliziya nziza.

Kwibuka Abatutsi b’i Nyange byabaye kuri uyu wa Gatandatu, byashojwe no gushyingura mu cyubahiro imibiri 19 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi iherutse kuboneka.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyange ruherereye neza ku muhanda wa kaburimbo Muhanga-Karongi, mu Murenge wa Nyange mu cyahoze ari Komini ya Kivumu, Superefegitura ya Birambo, Perefegitura ya Kibuye, ubu akaba ari mu Karere ka Ngororero, Intara y’Iburengerazuba.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyange
Minisitiri Kayisire Marie Solange
Abayobozi mu nzego zitandukanye bari baje kwibuka Abatutsi b’i Nyange
Umuhanzi Nsengimana Justin ukomoka muri aka Karere, ni umwe mu baririmbye, akaba afite indirimbo nyinshi zivuga ku mateka ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida wa Ibuka ku rwego rw’Igihugu
Uwarokokeye i Nyange wanatanze ubuhamya

Related posts

Kigali: Polisi yafashe uwashakaga kujya gukorera undi ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo.

NDAGIJIMANA Flavien

Burera: Nshimiyimana Adrien yubakiye inzu umuturage utishoboye anamugabira inka.

NDAGIJIMANA Flavien

Rayon sport yasinye amasezerano y’ubufatanye na Raja Cassablanca

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment