Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Trending News Uburezi

Abayobozi b’ibigo by’amashuri barenga 800 bakuwe mu nshingano

Abayobozi b’ibigo by’amashuri  890 barimo 349 bo mu mashuri abanza na 541 bo mu mashuri yisumbuye bakuwe mu nshingano zo kuyobora bagiye guhindurwa abarimu nyuma yo gukoreshwa isuzuma ntibatsinde ku  manota 70% kuzamura.

Byagarutsweho kuri iki Cyumweru, tariki ya 28 Ukuboza mu Kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru.

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr Flora Mutezigaju yasobanuye ibyashingiweho kugira ngo abo bayobozi b’ibigo bahagarikwe ku buyobozi, habanje gukorwa isuzuma ry’Akarere nyuma hakorwa iryatanzwe na REB.

Yavuze ko harebwe uburyo umuyobozi afite intumbero y’ikigo, uburyo umuyobozi afasha mu myigire, uburyo umuyobozi akoresha umutungo w’ikigo bahabwa na Leta, uburyo umuybozi akorana n’ababyeyi kuko ishuri ntirikora ryonyine riba rifite ababyeyi.

Yagize ati: “Ababajijwe ni abayobozi 5 277, muri bo 890 ni bo bagize amanota ari munsi ya 70% bangana na 16%.

Dr Mutezigaju yavuze ko icya kabiri ari uburyo bacunga umutungo w’ishuri.

Ati: “Wasangaga abenshi kuri icyo cyiciro bataritwaye neza, ugasanga baribye ibyo kurya by’abana, umuyobozi utahaba uhora yagiye.

Kuri REB, ikindi, abenshi icyongereza cyarabananiye cyane cyane nubwo cyari gifite amanota make. Abayobozi benshi bahagarikiwe iyo urebye imitsindire y’imyaka 3 ku bigo, usanga igenda isubira inyuma.”

Muri abo batsinzwe abenshi ni abafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2), kandi abenshi usanga bakuze. Mu 5277, abagabo ni bo benshi kuko basaga 3 100 naho abagore bakaba bari hafi 2 000.

REB ishishikariza abagore bari mu burezi gusaba imyanya y’ubuyobozi bw’ibigo, kuko muri rusange amashuri ayoborwa n’abagore byagaragaye ko ariyo yahize ayandi.

Related posts

DR Congo yafunze ikirere cyayo ku ndege zose zifitanye isano n’u Rwanda.

N. FLAVIEN

Rubavu: Bababajwe n’amashuri bubakiwe ngo abakure mu bujiji akaba yarahindutse umusaka.

N. FLAVIEN

FARDC yananiwe gutsimbura M23 ikomeje kurota yateye u Rwanda ngo ikirukana RDF.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777