Amizero
Amakuru Hanze Imikino

Euro 2020: Ubutaliyani bwahaye isomo rya ruhago Turukiya mu mukino ufungura irushanwa.

Ikipe y’Igihugu y’Ubutaliyani (Italy) isanzwe ari ubukombe mu mupira w’amaguru ku Isi yanyagiye iya Turukiya (Turkey) ibitego 3-0 mu mukino ufungura imikino y’iri rushanwa ‘Euro 2020’ yatangiriye mu Mujyi wa Rome mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021.

Ubutaliyani bwahabwaga amahirwe yo gutsinda uyu mukino ugereranyije na Turukiya bwitwaye neza mu gice cya kabiri bwinjizamo ibi bitego byose.

Igice cya mbere ntabwo cyari kiryoheye ijisho kuko Turkia yagerageje kurinda izamu hanyuma abakinnyi b’Ubutaliyani ntibashobora kubona ibitego.

Ubutaliyani bwabonye uburyo 2 bukomeye bwo gutsinda igitego burimo ubwo Lorenzo Insigne yatereye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina ugana ku ruhande n’umutwe Chiellini yateye umunyezamu wa Turukiya awushyira muri Koloneri.

Ikipe y’Ubutaliyani yaje mu gice cya kabiri yarubiye, hanyuma ku munota wa 53 ibona igitego cya mbere cyitsinzwe na myugariro Merih Demiral ku mupira wari uhinduwe neza na Bellardi ashaka guhereza Immobile bakinana.

Iyi ni inshuro ya mbere igitego cya mbere mu gikombe cya Euro cyitsinzwe n’umukinnyi.

Ku munota wa 66, Ubutaliyani bwabonye igitego cya 2 gitsinzwe na Ciro Immobile ku mupira wari ugaruwe n’umunyezamu ku ishoti rikomeye ryari ritewe na Insigne hanyuma uyu rutahizamu asongamo.

Ubutaliyani bwarushaga Turukiya ku buryo bugaragara bwatsinze igitego cya 3 ku munota wa 79 gitsinzwe na Lorenzo Insigne ku mupira mwiza yahawe na Bellardi areba uko umunyezamu ahagaze ahita amuroba.

Ubutaliyani bwayoboye uyu mukino mu gice cya kabiri cyane kugeza ubwo umukino urangiye butsinze ibitego 3-0.

Imikino ya Euro irakomeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kamena 2021 hakinwa imikino 3 irimo uwo Wales iza gukina n’Ubusuwisi, Danmark ihure na Finland mu gihe Ububiligi buza gusoza buhura n’Uburusiya.

Iri rushanwa ryari ryahagaze kubera ingamba zo kwirinda Covid-19 ikomeje kuyogoza Isi, gusa biza kwemezwa ko ryasubukurwa ariko imikino igakinwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda iki kinyagwa hirindwa ko ibyishimo bya bamwe byaba amarira y’abandi.

Related posts

Ukraine ikeneye byihutirwa miliyari 55 z’amadorali ngo ibashe guhangana n’u Burusiya.

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: Imibiri 800 yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside rwubatswe ahahoze Cour d’Appel [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Zambia: Perezida Kagame yagaragaye yifotoreza ku nyamaswa z’inkazi [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment