Amizero
Amakuru COVID 19 Hanze Ubuzima

Canada: Mu gukingirwa Covid 19 kuri dose ya kabiri ushobora gufata urukingo rutandukanye n’urwo wafashe kuri dose ya mbere.

Igihugu cya Canada cyahinduye umurongo cyagenderagaho ku bijyaye no kuvanga inkingo za COVID 19, nkuko byatangajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima Muri Canada ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Kamena. Ibi bisobanuye ko uwahawe urukinggo rw’ubwoko runaka ku nshhhuro ya mbere, ashobora guhindura ubwoko bw’urukingo mu gihe aggiye gufata dose ya kabiri.

Ubuyobozi bw’icyo kigo bwasobanuye ko umuntu watewe urukingo rwa AstraZeneca ku nshuro ya mbere, byashoboka ko yahabwa urukingo rwa Pfizer cyangwa Moderna ku nshuro ya kabiri. Ni mu gihe uwahawe rumwe muri izi nkinggo za mRNA (Pfizer na Moderna) ashobora gufata urutandukanye n’urwo wafashe muri bene izo nkingo.

Dr Theresa Tam, Minisitiri w’ubuzima muri Canada yagize ati: “ Niba bwa mbere warakingiwe COVID 19 hakoreshejwe rumwe mu nkingo za mRNA, wumve ko byashoboka ko nshuro ya kabiri wahabwa urundi narwo rwo mu bwoko bwa mRNA.” Yanongeye kandi ko ibi bizafasha abayobozi b’intara n’uturere korohereza abaturage kubona inkingo, mu gihe gutegereza urusa neza  n’urwo wahawe bwa mbere byagoranaga.

Aha kandi ni naho uyu muyobozi yanibukije ko iyo wakoresheje AstraZeneca ku nshuro ya mbere, ku nshuro ya kabiri wakoresha AstraZeneca cyangwa urundi rukingo rwa mRNA, ariko niba warakoresheje Pfizer cyanggwa Moderna bwa mbere, si byiza ko wakingirwa na AstraZeneca ku nshuro ya kabiri, kuko yo ngo ikora ku buryo bwihariye.

Nubwo Canada yatangiye gukingira bisa naho biri gucumbagira, aho bigeze ubu ngo biri kwitabirwa cyane kuko buri munsi hakingirwa byibuze 1% by’abaturage bayo.

Gusa ariko nanone, kuboneka kw’inkinggo kuracyari agatereranzamba, cyane cyane inkingo zo mu bwoko bwa AstraZeneca na Moderna.

Imibare yatanzwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima yerekanye ko mu cyumweru cya nyuma cya Gicurasi, Abanyakanada bagera kuri miliyoni 13 bari bamaze guhabwa dose ya mbere y’urukingo rwa Pfizer, abagera kuri miliyoni 3.5 bo bamaze guhabwa dose ya mbere y’urukingo rwa Moderna, naho abagera kuri Miliyoni 2 gusa nibo bari bamaze guhabwa dose ya mbere ya AstraZeneca.

CNN

Related posts

Nyuma yo gukanga Putin abarwanyi ba Wagner bemerewe kujya mu Ngabo z’Igihugu.

NDAGIJIMANA Flavien

Ibyishimo bya Jackson nyuma yo kuzuza Miliyoni y’abanyamuryango kuri RedBlue JD.

NDAGIJIMANA Flavien

Ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu mibare yegukanye umudari wa zahabu mu mikino olempike

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment