Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Basketball: IPRC Musanze yihaye intego ikomeye muri BKBNL iratangira kuri uyu wa gatanu

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 02 Kamena 2021 twasuye ikipe ya IPRC Musanze BBC mu myitozo i Nyakinama ku cyicaro cy’iyi kaminuza, batuganirira ku ntego biyemeje yo kuza mu makipe 4 ya mbere mu itsinda A rya shampiyona BKBNL 2021

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 04 Kamena 2021 haratangira shampiyona ya basketball BKBNL umwaka wa 2020/2021. Mu bagabo, amakipe 14 ahatanira igikombe cya shampiyona nkuru y’igihugu yashyizwe mu matsinda 2 aho buri tsinda rizaba rigizwe n’amakipe 7. IPRC Musanze BBC iri mu itsinda A riyobowe na Patriots, IPRC Kigali, UGB, Tigers, Shooting for the stars ndetse na UR Huye.

Ubwo bari mu myitozo ibanziriza iyanyuma bitegura itangira rya shampiyona, twasanze bafite umunezero ndetse n’ishyaka ryinshi mu myitozo y’imbaraga bayobowemo n’umutoza mukuru Zacharie James Cave na bagenzi be Sahabu Rene ndetse na Christian Hakorimana ku kibuga cy’iri shuri riherereye i Nyakinama ho mu karere ka Musanze.

Intero ni umwe ku basore bakinira iyi kipe, bose bagahamya ko ntagusubira inyuma ku bigwi byiza bagize mu mwaka wabo wa mbere bakina shampiyona nkuru kuko inararibonye bafite n’amaraso mashya yiyongeye mu ikipe bizabafasha kuba mu makipe 4 ya mbere mu itsinda barimo.

Tuyishime Josue wabaye umukinnyi w’umwaka muri iyi kipe mu mwaka wa 2019/2020 yagize ati “Ku giti cyanjye meze neza ndetse n’ikipe muri rusange twiteguye shampiyona neza, turi gukora cyane kandi tuzatanga byinshi biruta ibyo twatanze umwaka ushize. Abakinnyi bashya baje muri twebwe ni izindi mbaraga kandi ndizera ko ikipe izatanga umusaruro mwiza kurushaho.

Mu mukino wayo wa mbere IPRC Musanze izahura na UGB

Bagabo Phenius ukina hasi (Center) asanga intego bihaye yo kuba mu makipe 4 ya mbere ishoboka mu itsinda A iyi kipe irimo bigendanye n’uko ikipe yitwaye mu mikino ibanziriza shampiyona (Preseason). Ati “Itsinda turimo rirakinika. Ni itsinda ririmo amakipe afite abakinnyi bo myaka yacu ndetse tumenyeranye, twanahuye nayo mu marushanwa y’imyaka ishize. Twagiye dukosora amwe mu makosa twakoze ahahise kandi intego yacu ni ukuguma mu makipe ya mbere.”

Kapiteni w’ikipe Murwanashyaka Patrick ashimira ubuyobozi bw’ikipe bubafasha umunsi ku wundi ndetse anabasaba kubaba hafi kurushaho ngo bagere kuri byinshi kurushaho. “Imyitozo imeze neza twiteguye gukomeza kuzana intsinzi mu majyaruguru. Intego ni yayindi [nta gusubira inyuma] nta mwana nta mukuru, turi umwe. Dushimira ubuyobozi bwacu kuko butuba hafi bakanakemura ibibazo. Akenshi mbere y’imikino baradusura ariko turabakeneye no ku myitozo ngo badutere ingabo mu bitugu tugere kuri byinshi byimbitse.”

Umutoza mukuru w’iyi kipe muri uyu mwaka, umunyamerika Zacharie James Cave avuga ko ikipe ihagaze neza ndetse atangaza ko imyiteguro yagenze neza n’ubwo hahabayemo imbogamizi nkeya “Twiteguye gutangira shampiyona neza turakora cyane, buri wese arakora igikenewe mu ikipe ngo tugere ku ntsinzi. Twebwe nk’abatoza turi maso ngo dukosore amakosa ndetse tunategure aba basore mu buryo butuma bajya ku rwego rushimishije. Ntabwo dushaka gusubira inyuma turashaka umwanya mwiza ndetse kurusha uwo ikipe yagize umwaka ushize.

Yanadutangarije zimwe mu mbogamizi ikipe yahuye nazo ariko ko bashatse ibisubizo. Ati “Hari abakinnyi 2 twatakaje basubiye muri USA ariko hari undi twazanye wavuye muri Gabon n’undi w’umunyarwanda bazaziba icyuho. Hari na bamwe mu bakinnyi bacu batabanye n’ikipe mu byumweru 2 bishize ubwo bari muri BAL, ariko turizera ko bazagaruka ku rwego rwiza ndetse bagatanga ibyo tubakeneyeho.”

Ni ku nshuro ya 2 IPRC Musanze yitabira shampiyona BKBNL. Mu mwaka wayo wa mbere, iyi kipe yashinzwe mu mwaka wa 2019 yasoje shampiyona iri ku mwanya wa 7 ndetse inabona itike yo gukina imikino ya Playoffs yabereye Kigali Arena muri Nzeri 2020.  

Related posts

Perezida Kagame yasabye ko guteza imbere ‘Umuhora wa Kaduha-Gitwe’ byihutishwa.

NDAGIJIMANA Flavien

DRC: Abanyeshuri b’i Rutshuru batorotse ikigo bigamo bajya muri M23.

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: Ingamba z’urugaga rw’abikorera mu kurwanya COVID-19

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment