Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Ubuzima

Amwe mu mateka y’umunyamakuru Ntwali John Williams witabye Imana.

Kuri uyu wa Kane tariki 19 Mutarama 2023 nibwo hamenyekanye amakuru ko umunyamakuru Ntwari John Williams yaba yapfuye, amakuru yaje kwemezwa na Polisi yatangaje ko Ntwali John Williams yapfuye azize impanuka ya moto yagonzwe n’imodoka ku wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023.

Umuryango we nawo watangaje ko wamenye amakuru y’urupfu rwe kuri uyu wa Kane, gusa ngo nta makuru menshi bamenye uretse kugwa mu kantu no kuzura umubabaro. Umuryango w’abanyamakuru mu Rwanda nawo watangaje ko urupfu rwe ari inkuru “ibabaje”.

Ntwali John Williams yavukiye muri Komini Rusatira mu cyahoze ari Perefegitura Butare tariki 07 Kamena 1979. Yari uwa kabiri mu bavandimwe batandatu.

Yize amashuri abanza kuri EPA i Kigali ayarangiza mu 1990/1991. Yize ayisumbuye i Gitwe ayarangiza mu 1998 aho yize Ubwarimu/Kwigisha ‘Normale Primaire’. Mu 2005 yarangije muri Adventist University of Central Africa i Mudende muri Kigali, akaba asize umugore n’umwana umwe.

Mukuru we witwa Emmanuel Masabo avuga ko Ntwali akirangiza Kaminuza atagiye mu byo kwigisha, ahubwo ko yahise ajya mu itangazamakuru. Ati: “Yize ibintu bya Education ariko sibyo yakoze kuko itangazamkuru ryasaga naho ariryo rimuba mu maraso. Twajyaga tumubaza igituma atajya kwigisha ariko akatubwira ko we ashaka itangazamakuru, ko ariryo akunda”.

Yaba yarigeze aba umusirikare nk’uko bivugwa na bamwe?

Hari amakuru yakwiriye mu myaka myinshi mbere y’urupfu rwe y’uko Ntwali yabaye mu ngabo za Habyarimama (FAR) ndetse hari n’abakomeje kubivuga no kubyandika bakimenya ko yapfuye, ku buryo byafashwe nka kimwe mu byo benshi bari bamuziho, ariko bisa n’aho atari ukuri.

Umuvandimwe we Masabo ati: “Ntabwo ari byo, biriya biba byaragiye hariya ntawamenya ngo byazanywe na nde, ariko ni umusivile usanzwe ntabwo yigeze aba umusirikare, nta n’ingando yigeze akora rwose”.

Ntwali John Williams yamenyekanye mu itangazamakuru rya hano mu Rwanda, aho yakoze kuri City Radio, Radio Flash FM, ikinyamakuru Igihe, na The Chronicles yari abereye umwanditsi mukuru kuva mu 2021, akaba yanatumirwaga mu biganiro nk‘umusesenguzi w’amakuru atandukanye ku Rwanda.

Yaje gushinga ikinyamakuru cyo kuri Internet yise Ireme News ariko kitagikora kuko yari yarahisemo kuyoboka iya YouTube maze Channel ye ayita ‘Pax TV-Ireme News’.

Uyu mugabo wakoraga inkuru zishobora kwitwa iz’ubuhezanguni, zimwe mu nkuru ze za vuba, Ntwali yagaragaje kutemeranya na Leta mu bikorwa byo kwimura abaturage ba Kangondo na Kibiraro, umusoro ku butaka, cyangwa ivugururwa ryakozwe mu myandikire y’Ikinyarwanda.

Umunyamakuru Ntwali John Williams yapfuye azize impanuka.

Related posts

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare batanu, bahabwa ipeti rya Colonel.

NDAGIJIMANA Flavien

Karongi: Perezida Paul Kagame yasabye impinduka mu mudugudu yasanzemo ubukene.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Paul Kagame uri mu Butaliyani yabonanye n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Ubucuruzi ku Isi.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment