Benshi mu bakurikiranira hafi ibikomeje kubera mu Burasirazuba bwa DR Congo bari bategereje ikiri buve mu nama y’Abakuru b’Ibihugu byo mu karere yaberaga i Luanda muri Angola ku butumire bwa Perezida João Lourenço wa Angola uyoboye ICGLR akaba n’umuhuza hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri iyi nama yigaga ku bibazo by’umutekano mucye uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafatiwemo imyanzuro irimo ko Umutwe wa M23 ugomba kuba wahagaritse imirwano bitarenze kuwa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Umwanzuro wa mbere wafatiwe muri iyi nama usaba Umutwe wa M23 guhagarika ibitero ugaba kuri FARDC no kuri MONUSCO kuva tariki 25 Ugushyingo 2022 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).
Umwanzuro wa kabiri usaba ko hubahirizwa imyanzuro y’ibiganiro byabereye i Nairobi muri Kenya tariki 21 Mata na 20 Kamena 2022 ndetse n’ibiganiro by’i Luanda muri Angola byabaye tariki 06 Nyakanga 2022 ndetse n’imyanzuro yafatiwe mu nama iherutse kubera mu Gihugu cy’u Burundi.
Umwanzuro wa gatatu uvuga ko Icyemezo cyo kohereza ingabo za EAC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyubahirizwa mu buryo bwuzuye.
Umutwe wa M23 kandi wasabwe kuva mu bice byose wafashe, ugasubira mu birindiro byayo biri muri Sabyinyo, ukemera kugenzurwa n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC ndetse n’Ingabo z’akarere ziri muri DR Congo.
Imitwe ikomoka mu mahanga nka FDLR-FOCA ikomoka mu Rwanda, RED -TABARA ikomoka i Burundi na ADF ikomoka muri Uganda ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabwe gushyira intwaro hasi vuba na bwangu igataha mu Bihugu ikomokamo nkuko byemerejwe i Nairobi muri Kenya.
Iyi nama yabereye i Luanda muri Angola yari yatumiwemo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame wahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya.
Iyi nama yatumijwe na Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço usanzwe ari umuhuza mu bibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yanitabiriwe na Michelle Ndiaye uhagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.




