Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Umutekano

DR Congo yatanze impuruza ku Isi nzima ngo ejo hatazagira uyibaza ibya M23.

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatanze impuruza ku Isi hose ko igiye gukoresha ubushobozi ifite ikarwanya yivuye inyuma Umutwe wa M23 n’abawufasha mu rwego rwo kurengera ubusugire bwa DR Congo kuko ngo wakomeje kwinangira ku byemezo byose bigamije kugarura amahoro.

Ibi ni ibikubiye mu itangazo ryasohowe na Leta ya DR Congo, kuri uyu wa 18 Mutarama 2023, rishyirwaho umukono na Christophe Lutundula, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki Gihugu, rivuga ko Umutwe wa M23 wakomeje kwinangira kuva mu bice wigaruriye muri Teritwari ya Rutshuru na Nyiragongo nk’uko ubisabwa n’imyanzuro ya Luanda na Naïrobi.

Iri tangazo riragira riti: “Guverinoma ya DR Congo iramenyesha ko Umutwe wa M23 wanze kuva mu bice wigaruriye muri Teritwari ya Rutshuru na Nyiragongo nk’uko biteganywa n’imyanzuro ya Luanda na Nairobi. Turamenyesha kandi ko u Rwanda narwo rwanze gushyira iyo myanzuro mu bikorwa kuko rukomeje gutera inkunga abaterabwoba ba M23 no gushotora DR Congo. Turasaba ONU, UA, EAC, CIRGL n’abandi bafatanyabikorwa gufatira u Rwanda n’abayobozi ba M23 ibihano kuko bakomeje guhonyora amategeko mpuzamhanga n’uburengazira bw’ibanze bw’ikiremwamuntu mu Burasirazuba bwa DR Congo”.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko mu gihe bitagenze gutyo, Guverinoma ya DR Congo yiteguye gushyira mu bikorwa ibyo isabwa n’itegetekonshinga rya Repubulika, ari byo kurinda ubusugire bwa DR Congo no kurinda umutekano w’abanyekongo mu Burasirazuba bw’iki Gihugu igatsinsura Umutwe wa M23 wigize indakoreka.

Imyanzuro ya Luanda iteganya ko Umutwe wa M23 wagakwiye kuba waravuye mu bice wigaruriye bitarenze tariki 15 Mutarama 2023 ugasubira mu birindiro byawo bya cyera biri mu gice cya Sabyinyo hafi y’umupaka wa DR Congo, Uganda n’u Rwanda.

Magingo aya ariko, Umutwe wa M23 umaze kuva mu bice bibiri gusa ari byo Kibumba na Rumangabo, n’ubwo DR Congo nabyo itemera ko M23 yamaze kubivamo, ko ibyakozwe ari ukujijisha amahanga.

M23 yo yemeza ko yamaze kuva muri Kibumba na Rumangabo bose babireba, gusa igashinja izindi mpande zirebwa n’iyi myanzuro zirimo Guverinoma ya DR Congo, FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro kuyinaniza, kuko banze kubahiriza iyo myanzuro ahubwo bagashaka ko M23 ari yo yonyine iyishyira mu bikorwa.

Abakurikiranira hafi ibibera muri DR Congo, bemeza ko ibyo Leta ya DR Congo yatangaje nta kidasanzwe kirimo kuko ibyo yakoze ari ugutanga abagabo ku bitero bikaze ishaka kugaba kuri M23. Ibi ngo ikaba imaze iminsi ibitegura, aho yazanye abacanshuro, igura intwaro zigezweho ku buryo ngo yizeye intsinzi bidasubirwaho.

Gusa ku rundi ruhande, ngo bishobora kutayihira kuko n’ubusanzwe ari kenshi yagiye ikubitwa inshuro na M23 kandi yari yiteguye bihagije ndetse yabanje no gutanga abagabo ko igiye kurandura uyu mutwe ikunze kuvuga ko ufashwa n’u Rwanda n’ubwo rwo rutahwemye kubihakana rwivuye inyuma kuko ngo ikibazo cya M23 ari ikibazo kireba abanyekongo ubwabo aho kuba icy’u Rwanda.

Itangazo rya Leta ya DR Congo.
Ingabo za Leta ya DR Congo FARDC zagaragaye mu Mujyi wa Goma zambariye urugamba bitera benshi kwibaza ikigiye gukurikira.
Abarwanyi ba M23 bavuye mu bice bya Kibumba na Rumangabo.

Related posts

Umuhungu wa Perezida Pierre Buyoya wayoboye u Burundi yahawe kuyoborwa ishami rya Banki y’Isi.

NDAGIJIMANA Flavien

Ruhango: Abagera kuri 239 bafatiwe ku musozi wa Kanyarira basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 [Amafoto]

NDAGIJIMANA Flavien

Abanyamakuru babiri bari bakunzwe kuri RBA basezeye muri iki Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

NTIVUGURUZWA Victor January 19, 2023 at 9:55 AM

Ntago iki kinyamakuru nari nkizi waa!

Courage!

Reply

Leave a Comment