Amizero
Ahabanza Amakuru Uburezi

Rubavu: Abarerera ku ishuri rya EPGI-ULK bavuga ko umurage nyawo muri iki gihe ari uburezi bufite ireme. [AMAFOTO]

Ababyeyi n’abarezi barerera ku ishuri rya EPGI-ULK riherereye mu Karere ka Rubavu bemeza ko muri iki gihe ushaka kuraga umwana we umurage nyawo, amuraga kumushakira ishuri rigezweho, ritanga uburezi bufite ireme. Bemeza ko kuba baregerejwe iri shuri, ari amahirwe adasanzwe bahawe na Rurema, kuko ngo abana babo bahise babyungukiramo bakabona uwo murage badafashe za rutemikirere ngo bajye i mahanga.

Aba babyeyi babishingira ku kuba abana babo bakomeje kugaragaza ubumenyi n’uburere buri ku rwego rwo hejuru, ibintu bumvaga ko bitapfa kuborohera bitewe n’uburezi bifuzaga. Bamwe mu baganiriye n’umunyamakuru wa www.amizero.rw bamugaragarije ko ibyifuzo byabo byasubijwe.

Umwe muri aba babyeyi bafite abana kuri EPGI-ULK avugako yumvaga ashaka kujyana umwana we mu mahanga kuko yashakaga ko yiga igifaransa neza. Ati: “nkubwije ukuri numvaga umwana wanjye agomba kwiga mu mahanga. Gusa maze kumenya urwego rw’imyigishirize ya EPGI-ULK ndetse n’ukuntu bita ku bana, nahise mfata umwanzuro muzana kuri iri shuri kandi urwego ariho ni urwego rushimishije cyane yaba mu gifaransa, icyongereza ndetse n’andi masomo, hakiyongeraho ikinyabupfura, isuku n’umurava mu buzima bwe bwa buri munsi. Ibi byose abitorezwa kuri iki kigo”.

Mugenzi we nawe ahamya ko we atabona amagambo abivugamo, ko gusa abona iri shuri ari umurage Imana yabahaye, nabo bakaba barahisemo kuraga abana babo kwiga muri iri shuri aho bazakura uburezi n’uburere. Ati: “Twe tukibyiruka, ba sogokuru na ba sogokuruza baturaze amashyo, abandi babaraga amasambu kuko ari byo byari bigezweho. Uyu munsi kubera iterambere nta nka tukigira, amasambu nayo twayamaze tuyubakamo inzu zo guturamo n’iz’ubucuruzi. Twahisemo rero kuraga abana bacu umurage mwiza uzabagirira akamaro mu buzima bwabo bwose, duhitamo EPGI-ULK bitewe n’uburezi buri ku rwego mpuzamahanga itanga”.

Umwe mu barezi barerera kuri iri shuri avugako bagerageza gukora ibishoboka, bakitanga batizigamye nk’intore bagamije kugera ku musaruro uhesha ishema Igihugu. Ati: “Tugendera ku ndangagaciro nyarwanda, tuzirikana kandi ubutwari bw’abatubanjirije, bigatuma natwe dukoresha imbaraga n’umutimanama duharanirako ibyo dukora byarenga imipaka bikaba byakifuzwa n’abo hanze. Mu by’ukuri kugera ku byiza biravuna kuko bisaba kubitegura, ugakora cyane kandi ubishyizeho umutima, ubundi umusaruro ukaboneka. Muri macye rero mu bufatanye byose birashoboka, icy’ibanze ni uko abanyeshuri bahabwa imyitozo ihagije mu gihe gikwiye, bigatuma bashobora kwigirira icyizere mu byo bakora dore ko  banabigaragariza mu bizamini bya Leta yaba ibyo ku rwego rw’Igihugu n’ibikorerwa ku rwego rw’ Akarere aho abanyeshhuri batsinda ku rwego rwo hejuru. Abacu baba baramenyereye kubazwa kuko buri gitondo bakora amasuzuma(morning evaluations)”.

Umuyobozi wa EPGI-ULK ni bwana Bigirimana Dusabe Theogene. We avuga ko ibi byiza byose babikesha umurongo uhamye washyizweho n’uwashinze iri shuri Prof.Dr Rwigamba Balinda uhora yifuza ko umwana w’u Rwanda ndetse n’undi wese ugana u Rwanda yahabwa uburezi buri ku rwego mpuzamahanga, akanafashwa kwigishwa indangagaciro z’umuco nyarwanda na kirazira zimwubakamo ubumuntu bumufasha guhora aharanira gukora icyiza. Uyu muyobozi yavuzeko ibanga bakoresha ari ugukorera hamwe nk’ikipe (Teamwork spirit) yaba abayobozi, abarezi, ababyeyi n’abana bagamije kugera ku ntsinzi idasubira inyuma.

Prof. Dr. Rwigamba Balinda/President/Founder of ULK Ltd/Photo Archive.

EPGI-ULK ni kimwe mu ruhererekane rw’ibigo bya ULK Ltd birimo: ULK Kigali(main Campus), ULK Gisenyi, GLORY Academy ifite amashuri yisumbuye, imyuga, abanza n’ay’inshuke. EPGI-ULK yatangiye mu kwezi kwa cumi(Ukwakira) mu 1994, ikaba ikorera mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagari ka Kivumu. Ni ishuri ryigisha rikurikije gahunda ya Leta (National Programm) mu rurimi rw’icyongereza n’igifaransa nk’indimi mpuzamahanga zikoreshwa henshi ku Isi. Abana biga kuri iki kigo baturuka hirya no hino mu Gihugu, hakiyongeraho n’abaturuka mu mahanga yaba aya hafi n’aya kure.

Ubwo ku wa mbere tariki 19 Mata 2021 abanyeshuri batangiraga amasomo y’igihembwe cya kabiri ku biga ay’inshuke n’abanza n’icya gatatu ku bandi bose (Upper Primary, Lower Secondary, Upper Secondary), iki kigo nacyo kikaba cyaratangiye kwigisha, hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 gikomeje kuyogoza Isi.

REBA ANDI MAFOTO:

Imwe mu modoka zitwara abanyeshuri/Photo Amizero.rw
Abanyeshuri bigira mu mashuri agezweho ari ku rwego mpuzamahanga/Photo Amizero.rw
EPGI, Ishuri inshuti y’umwana/Photo Amizero.rw
Abanyeshuri b’umwaka wa 6 bari kwigira mu matsinda hubahirizwa ingamba zo kwirinda Coronavirus/Photo Amizero.rw
Bakoresha ibikarabiro bigezweho/Photo Amizero.rw
Uhageze wese yumva yahazana umwana we/ Photo Amizero.rw
Abana biga bahanye intera birinda icyorezo cya Covid-19/Photo Amizero.rw

 

 

Related posts

Imodoka ya MONUSCO yatwikiwe ahitwa Kanyaruchinya hafi ya Goma.

NDAGIJIMANA Flavien

Urugendo rw’amateka rwa Perezida Macron mu Rwanda: Intangiriro yo gusaba imbabazi k’u Bufaransa?

NDAGIJIMANA Flavien

Yerusalemu: Ubushyamirane bwongeye kwaduka hagati y’Abanyapalestina n’Abayisilayeli.

NDAGIJIMANA Flavien

5 comments

Pascal April 23, 2021 at 6:41 PM

Ndemeye pe !!! Nonese kuki tutabona inkuru nk’izi nyinshi ngo tumenye ibigo nk’ibi bisobanutse tujyane mo abana bacu ?
U Rwanda rurakataje mu iterambere.

Reply
Mabe April 23, 2021 at 6:50 PM

Umunyarwanda yabivuze neza burya ngo isuku igira isoko. Nonese uyu musaza Rwigamba Balinda ninde uyobewe ukuntu akunda ibikorwa by’iterambere ? Ni umusirimu kandi ahora aharanira ko u Rwanda rwahinduka nka Paradizo

Reply
Paccy April 23, 2021 at 6:53 PM

Nta gitangaza kirimo kuko EPGI ni ULK kandi ULK nta byarakemutse. Nonese hari ikibazo cy’amafaranga bafite ? Ahandi usanga bahorana ubukene budashira, bambura abarimu ariko EPGI ho no muri Covid-19 bahembye abarimu babo. Courage

Reply
Habaguhirwa Theobard April 24, 2021 at 12:45 AM

Aho tugeze twiyubaka ni heza kdi tubikesha ubuyobozi bwiza. Aya mashuri asobanutse atanga uburezi bufite ireme arakaramba mu Rwanda rwatubyaye. Nibyo koko isuku igira isoko. Uwahanze ULK Prof. Rwigamba Balinda ubwo yatwigishaga Ethics yaratubwiraga ati: Mujye mugira Penses positivlfs kdi mubeho les valeurs etiques.
Abakora muri iryo shuri bose niyo soko bavomaho.

Reply
Ntazinda June 5, 2021 at 6:25 AM

EPGI-ULK ni nziza irigisha kandi igerageza gutanga uburere gusa nta mbaraga mushyira mu kuzana abana batuye kure y’ikigo. Mwumva ko mwakwigisha abatuye mu mugi gusa. Buriya mwohereje imodoka iva Mahoko ikanyura za Rugerero byadufasha. Mwareba na Brasserie barabanyotewe

Reply

Leave a Comment