Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Nyuma yo kwishyurwa igice, Kwizera Olivier yemeye kugaruka mu izamu rya Rayon Sports.

Kwizera Olivier, umunyezamu wa Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, yemeye kugaruka mu kibuga mu ikipe ya Rayon Sports nyuma y’uko ubuyobozi bw’iyi kipe bumwishyuye 1/2 cya miliyoni 8 ikipe yari imurimo.

Mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire gitambuka kuri imwe mu ma Radio yo mu Mujyi wa Kigali, umunyamakuru yatangaje ko Kwizera Olivier yamaze kwemerera Rayon Sports kugaruka mu myitozo nyuma yo kwishyurwa kimwe cya Kabiri cy’amafaranga yayisabye angana na Miliyoni Enye z’amafaranga y’u Rwanda (4,000,000Frw).

Amakuru avuga ko ngo mu gihe byarenga uku kwezi kwa 11 (Ugushyingo) Kwizera Olivier atarahabwa izindi Miliyoni enye zisigaye, yabwiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko azahita ahagarika akazi.

Uyu munyezamu yagombaga guhabwa Miliyoni 8 z’Amafaranga y’u Rwanda, gusa ikipe ya Rayon Sports yamwishyuyemo kimwe cya kabiri andi ikazayamuha mu mpera z’Ugushyingo 2021.

Kwizera Olivier wazamukiye mu Ikipe ya Isonga FC, akayikinira hagati ya 2011 na 2013, yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC hagati ya 2013 na 2016.

Mu Ukuboza 2019, Kwizera yasinyiye Ikipe ya Gasogi United kuyikinira amezi atandatu gusa ntiyahatinze kuko yahise ajya muri Rayon Sports FC ari na yo yabarizwagamo kugeza ku mpera z’umwaka w’imikino wa 2020-2021.

Uyu mukinnyi ukina mu izamu yakunze kuvugwaho imyitwarire idahwitse kuko yanafunzwe azira gukoresha ibiyobyabwenge ndetse vuba aha ubwo yari yongeye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, ubwo yari mu mwiherero na bagenzi be, yafashwe yibereye kuri Telephone, aho byavuzwe ko ngo yaganiraga n’umukobwa w’ikizungerezi, maze ahita yirukanwa.

Related posts

Zimwe mu ngingo zibandwaho mu kiganiro Perezida Kagame agirana na RBA.

N. FLAVIEN

Ingabire Jacquéline wari uzwi nka ‘Maneke’ wapimaga ibiro 300 yitabye Imana azize Stroke.

N. FLAVIEN

Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko kwishakamo imbaraga zo guhangana n’ibibazo birwugarije.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777