Amizero
Ahabanza Amakuru Ikoranabuhanga Politike Umutekano

Imyitozo idasanzwe y’indege za FARDC yatumye indege zisanzwe zigwa i Goma zihagarikwa.

Indege zo mu bwoko bwa MIG z’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC zatangiye imyitozo idasanzwe zitegura kujya kurasa bikomeye M23 bituma ibikorwa by’indege za gisivili bihagarikwa kubera umutekano n’ubukana bw’iyi myitozo.

Kuva mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 06 Ugushyingo 2022, mu kirere cya Goma hatangiye imyitozo y’indege za gisirikare zitegura kujya guhangana na M23, izi ndege zikaba ziri guhagurukira ku kibuga cya Kavumu mu Mujyi wa Bukavu muri Kivu y’Epfo, zikagwa ku kibuga cy’indege cya Goma muri Kivu ya Ruguru.

Nk’uko byagaragaye mu mashusho yagiye akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, abaturage ba DR Congo bishimiye icyo gikorwa ariko bakaba basaba ko izo ndege zigomba kurasa n’i Gisenyi mu Rwanda mu rwego rwo kubaha isomo.

Iyi myitozo y’izi ndege zavaga i Bukavu zigaturiza i Goma, yanabonywe n’umunyamakuru wa AMIZERO.RW wari mu Karere ka Rusizi watunguwe n’urusaku rudasanzwe rwazo ndetse n’umuvuduko wazo, ku buryo i Goma umutekano wari wakajijwe hafi n’ikibuga cy’indege.

Iyi myitozo yagaragayemo byibuze indege umunani akaba arizo ziriwe zogoga ikirere cya Goma no mu nkengero zaho zerekeza iya Bukavu.

Iyi myitozo itamenyerewe hafi y’umupaka w’u Rwanda, iyobowe n’ingabo za MONUSCO ndetse n’abasirikare ba Kenya baherutse koherezwa muri DR Congo mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bikanavugwa bazagira uruhare rukomeye mu guhashya M23 yabaye ibamba imbere ya FARDC n’abayifasha.

Ku Kibuga cy’Indege cya Kavumu i Bukavu niho zahagurukiraga zerekeza i Goma.
Indege za FARDC zatunguye benshi bemeza ko ibi bishobora gukurura intambara yeruye ku Gihugu cy’igituranyi.

Related posts

Ingingimira mu biganiro bya Nairobi byarangiye hagati ya Leta ya DRC n’imitwe iyirwanya.

NDAGIJIMANA Flavien

Karim Benzema yahagaritse gukinira Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa.

NDAGIJIMANA Flavien

DR Congo yanze kwitabira inama ya EALA yabereye i Kigali.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment