Amizero
Amakuru Uburezi Ubuzima

Nyamasheke: Wa mwarimu byari byaketswe ko yiyahuye bamusanze ku nshuti ye.

Umwarimu w’imyaka 29 wo mu Karere ka Nyamasheke, wigeze kwandika urwandiko asa n’uwerekana ko agiye kwiyahura kubera kubengwa n’umukobwa biteguraga kurushinga, ubuyobozi bwamubonye mu rugo rw’undi mukobwa w’inshuti ye wabyariye iwabo.

Uyu musore yabuze kuva ku itariki 25 Kanama 2021, nyuma yo kwandika urwandiko rusezera umwarimu mugenzi we babanaga mu icumbi ryaho bigisha ku ishuri rya Nyanza riri mu Karere ka Nyamasheke, Intara y’Iburengerazuba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri aho uwo musore yaburiye, bwana Munezero Yvan, yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko yahawe amakuru n’umuyobozi w’ikigo cy’amashuri asanzwe akoreraho, bamubwira ko yabuze kandi babonye urwandiko yanditse asa n’usezera ko agiye kwiyahura.

Yagize ati: “Tugihabwa amakuru twahise dutangira kumushakisha no gukurikirana aho yanyuze, ndetse by’amahirwe duhabwa amakuru ko hari umukobwa wabyariye iwabo bari inshuti. Twahise tujya kumushakirayo tumusanga mu nzu, tumukurayo”.

Munezero yavuze ko bamukuye muri urwo rugo, agaragara nk’ufite intege nke kandi afite agahinda.

Ati: “Twasanze ameze nk’unaniwe kandi ufite agahinda, icyo twakoze ni ukumuganiriza, twirinda kumubaza byinshi bimusubiza inyuma. Twamushubije ku ishuri kugira ngo umuyobozi w’ishuri amube hafi, dutekereza ko namara gusubiza ubwenge ku gihe azaduha amakuru arambuye”.

Mu rwandiko yasize yandikiye uwo mugenzi we, yaramubwiye ngo azagurishe ibye anamubwira aho azamwishyurira umwenda ndetse ngo azite ku nkwavu yororaga. Yanamubwiye kandi ngo azabwire nyina ko na we atazi uko yagiye.

Related posts

U Burusiya bwahaye gasopu Israel, USA na Turkey kuri Syria.

Muntu Clarisse

WCQ: Amavubi anganyirije mu rugo, akomeza kuba ku mwanya wa nyuma(Amafoto)

N. FLAVIEN

Kayonza: Ishuri ryambuye abarimu nabo baryima amanota y’ibizamini, abana bahabwa ibindi bizamini.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777