Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike

DRC: Ibintu byahinduye isura i Goma. Ibyari imyigaragambyo byavuyemo imirwano y’amoko bamwe bahasiga ubuzima.

Ibikorwa bivuye ku myigaragambyo birimo urugomo, gutwika inzu no gutemana byabaye mu ijoro ryacyeye no mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere byaguyemo abantu babiri i Goma mu Ntara ya Kivu ya ruguru, nk’uko abategetsi muri DR Congo babitangaza.

Mu mijyi ya Beni, Butembo na Goma hashize iminsi hari imyigaragambyo yamagana ubwicanyi n’andi mabi akorwa n’imitwe yitwaje intwaro muri Beni kandi ako gace karimo ingabo nyinshi z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zoherejwe kugarura amahoro.

Amashusho arimo inzu ziri gushya n’insoresore zifite ibirwanisho gakondo n’abasirikare bari hagati y’abashyamiranye, yakwiragijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana ibi byabereye ahitwa Buhene mu gace ka Majengo hanze gato y’umujyi wa Goma.

Jean Bosco Sebishyimbo, minisitiri w’umutekano mu ntara ya Kivu ya ruguru, yabwiye BBC ko ubushyamirane bwavuye ku bantu babiri bo mu bwoko bw’Abakumu batowe bishwe mu gitondo cyo kuwa mbere.

Insoresore zigabije imihanda zitwaje ibikoresho bya gakondo bavuga ko bamara abo badahuje ubwoko.

Ati: “…bamwe bavugaga ko abo bishwe n’abo mu bwoko bw’Abanande, ni ibyo byazanye umwiryane ariko byose biturutse kuri iyo myigaragambyo.”

Hari amakuru avuga ko abapfuye n’abakomerekeye muri ubwo bushyamirane bashobora kuba barenga aba babiri batangajwe, gusa abategetsi ibi ntibabyemeza.

Kugeza ubu ibintu byifashe bite?

Sebishyimbo avuga ko guverineri w’Intara ya Kivu ya ruguru n’abandi bategetsi bagiye i Buhene kuganira n’abahagarariye ayo moko yashyamiranye kugira ngo “ntitwongere kubona intambara z’amoko”.

Ati: “Abakumu n’Abanande basanzwe bashyamirana mu tubazo tumwe na tumwe, [ubu rero] icyo nicyo cyabaye imbarutso, bituma hari abantu baramuka batwika amazu ariko ubu umwuka mwiza utangiye kugaruka.”

Abasirikare bitabajwe kugirango bahoshye ubushyamirane

Sebishyimbo avuga ko muri iriya mijyi itatu ya Kivu ya ruguru abaturage bakomeje kwerekana uburakari mu myigaragambyo bavuga ko MONUSCO idakwiye kuba iri muri DR Congo.

Ati: “Bavuga ko bifuza ‘brigade d’intervention’ irimo abasirikare b’Abanyafurika bamenyereye kurwanira ku butaka bwa Africa ngo abe aribo bafasha ingabo za Congo aho gukomezanya n’ingabo za MONUSCO.”

BBC

Related posts

RDF yavuze ku musirikare wayo warashe mu cyico abantu batanu i Nyamasheke.

KALISA

Urubanza rwa Bamporiki Edouard witabye Urukiko ku nshuro ya mbere rwasubitswe.

N. FLAVIEN

Yerusalemu: Ubushyamirane bwongeye kwaduka hagati y’Abanyapalestina n’Abayisilayeli.

N. FLAVIEN

1 comment

Mabe April 12, 2021 at 5:43 PM

Ibyo muri DRCongo bikomeje kuba agatogo rwose noneho. Ubu se kwicana nibyo biratuma umuzungu (MONUSCO) asubira iwabo ? Yaje gucukura amabuye ntazapfa kuhava sha !!! Iyi mission niyo izamara igihe kirekire muzaba mureba.

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777