Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Ubukerarugendo

Abantu babarirwa mu bihumbi bagiye kureba iruka ry’ikirunga batangira kotsa inyama muri ayo mazuku [AMAFOTO]

Abantu babarirwa mu bihumbi berekeje ku kirunga cyarutse muri Iceland (Islande) hafi y’umurwa mukuru Reykjavik.

Ku wa gatanu nimugoroba, amazuku (lava) yatangiye gusohoka aciye mu mututu (igisate) wiyashije ku kirunga Fagradalsfjall, muri uku kuruka kwa mbere kubayeho muri ubwo buryo mu myaka irenga 800 ishize.

Mbere, abantu bari babanje kubuzwa kugera aho hantu, ariko guhera ku wa gatandatu mu masaha ya nyuma ya saa sita z’amanywa abantu bemerewe kugenda n’amaguru bakajya kureba.

Ulvar Kari Johannsson, enjeniyeri ufite imyaka 21, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Birarenze rwose”.Yongeyeho ati: “Biranuka cyane. Kuri jye icyantunguye ni amabara ya ‘orange’: aratsitse cyane kurusha uko umuntu yari abyiteze”.

Abahanga mu bumenyi bwa siyansi bafashwe amashusho bari ku kaguru k’icyo kirunga botsa inyama za ‘saucisson/sausage’ ku mazuku ava mu kirunga, ari na ko biga ibijyanye n’iryo ruka ryacyo.

Hari hashize ibyumweru byinshi abaturage ba Iceland bitegura iruka ry’ikirunga, nyuma yuko iki gihugu kigizwe n’ibirwa kibaruye imitingito y’isi irenga 50,000 yabaye mu bihe bya vuba aha bishize.

Impuguke zivuga ko ‘lava’ ifite umubyimba ubarirwa muri metero kibe (m³) 300,000 ari yo yarutswe n’iki kirunga, ariko bifatwa ko muri rusange uku kuruka ari guto kandi bashoboye kukugenzura.

Ku wa mbere, abantu bari bongeye kubuzwa kugera aho icyo kirunga kirukira kubera ikigero kiri hejuru cyo guhumana k’umwuka.

AMAFOTO:

Baricaye bitegereza neza uko biri kugenda/Photo Internet.
Bamwe batangiye kwifata amafoto agaragaza ko bari hafi yacyo/Photo Internet.
Havamo umuriro uteye ubwoba cyane /Photo Internet.
Imbaga y’abato n’abakuru yari yahuruye/Photo internet
Bafashe amafoto nk’abafotora ubukwe/Photo Internet

BBC

Related posts

Umuryango w’Abibumbye wifatanyije n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

N. FLAVIEN

Abahanzi Vestine na Dorcas batandukanye na Murindahabi Irene wari umujyanama wabo

N. FLAVIEN

Amanota y’ibizamini bya Leta yasohote, abakobwa bitwara neza kurusha basaza babo.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777