Amizero
Amakuru Amakuru mashya Ubutabera

Gatsibo: Batatu bakekwaho kwiba mudasobwa muri GS Nyabiheke batawe muri yombi

Mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyabiheke, ruherereye mu murenge wa Gatsibo, Akarere ka Gatsibo, hibwe mudasobwa zigera kuri 32 zo mu bwoko bwa Positivo, Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko iperereza ryatangiye, hakaba hamaze gufatwa abantu batatu bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura.

Amakuru y’ubwo bujura yamenyekanye mugitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 1 Ugushyingo 2026, mu Kagari Nyabicwamba, aho iryo shuri riherereye. Abafashwe bakekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa ni abantu batatu bari bashinzwe gucunga umutekano w’iri shuri.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gatsibo, Ibingira Frank, yemeje ko mudasobwa z’iri shuri zibwe, avuga ko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane uko ubwo bujura bwakozwe n’aho izo mudasobwa zaba ziherereye.

Yagize ati: “Ni byo koko ni ko bimeze, imashini zaribwe, ubu abari bashinzwe uburinzi bw’ikigo ni bo bahereweho mu iperereza, inzego zibishinzwe zirimo gukurikirana iki kibazo, kandi iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane neza uko ikibazo giteye, hanakurikiranwe aho zishobora kuba ziri nitugira amahirwe yo kuzigarura, tuzazigarure.”

Meya Ibingira yasabye n’andi mashuri gukaza umutekano w’ibikoresho byayo no kwirinda kurangara, agaragaza ko kurinda ibikorwaremezo n’ibikoresho by’ibigo by’amashuri bisaba guhora babikurikirana.

Yagize ati: “Inama ni ibisanzwe, ni ukongera uburinzi buhamye ndetse no kutarangara kuko abantu ari abantu, birasaba ko bahora bakurikirana kandi bakita ku bintu, si ukuvuga izo mudasobwa gusa, ahubwo n’ibindi bikoresho na byo bigomba kurindwa, ntabwo turamenya icyabiteye, ntitwaherukaga kugira ubujura nk’ubu, iperereza rizatugaragariza icyabiteye; ariko muri rusange turakomeza gushyiramo imbaraga.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko imwe mu ngamba yo guhangana n’ikibazo cy’ubujura ari ukubaka irondo ry’umwuga kandi rifite imbaraga, bugasaba abaturage buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, ndetse kandi ahabonetse ikibazo bagatanga amakuru vuba ku nzego z’Ubuyobozi zibegereye.

Related posts

VAR igiye gukoreshwa mu mikino yose y’Igikombe cya Afurika.

N. FLAVIEN

Igikomangoma Charles wo muri Wales yageze mu Rwanda [AMAFOTO].

N. FLAVIEN

Perezida Kagame: “Uko bashaka ko nitwara mu kibazo cya DR Congo sinabishobora”.

Muntu Clarisse

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777