Igikomangoma Charles wo muri Wales mu Bwami bw’u Bwongereza yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki 21 Kamena 2022, aho yitabiriye CHOGM 2022.
Prince Charles yasesekaye mu Mujyi wa Kigali aherekejwe n’umugore we Camilla Parker Bowles. Bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ahagana saa Tatu z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda (21h00).
Bakigera ku butaka bw’u Rwanda bakiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye ndetse na Omar Daair uhagarariye inyungu z’u Bwongereza mu Rwanda.
Prince Charles yabanje kwakirwa mu cyumba kigenewe kwakirirwamo abanyacyubahiro mbere yo kwerekeza mu Mujyi wa Kigali muri Hoteli iri bumucumbikire.
U Rwanda rukomeje kwakira abanyacyubahiro batandukanye bitabira Inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango wa Commonwealth izwi nka CHOGM iteraniye i Kigali mu Rwanda. Prince Charles akaba aje ahagarariye umubyeyi we, Umwamikazi Elisabeth II utabonetse kubera intege nke z’umubiri.




1 comment
Thank you so much Mr Flavier