Amizero
Amakuru Amakuru mashya Imikino Imyidagaduro Ubukungu

U Rwanda rugiye kwakira isiganwa rya F1 rya mbere ribereye muri Afurika kuva mu 1993

U Rwanda rwasinyanye na Formula 1 amasezerano y’imyaka 10 yo kwakira amarushanwa mpuzamahanga yo gusiganwa mu modoka zizwi nka Formula 1, guhera mu ntangiriro ya za 2030.

Ayo marushanwa azitwa African Grand Prix azabera ku kibuga gishya cyabugenewe kizubakwa i Bugesera, mu ntara y’Iburasirazuba ni mu ntera ya kilometero zigera kuri 40 uvuye mu murwa mukuru Kigali, ndetse kizaba kiri iruhande rw’ikibuga mpuzamahanga cy’indege gishya kiri kubakwa i Bugesera.

Iri ni ryo rushanwa rya F1 rya mbere ribereye muri Afurika guhera mu mwaka wa 1993, iriheruka rikaba ryarabereye muri Afurika y’Epfo, itangazo rya F1 rikaba rivuga ko uwo mushinga ari umusaruro w’imyaka y’ubufatanye mu rwego rwo gutuma habaho imisingi nyayo, umufatanyabikorwa mwiza cyane, kugira ngo habeho grand prix igenze neza, irambye kandi yo ku rwego rw’isi izamara ibisekuru biri imbere”.

Iryo tangazo ryongeyeho ko igishushanyo mbonera cy’icyo kibuga cyakozwe n’uwahoze ari umushoferi muri F1 Alex Wurz. F1 ivuga ko icyo kibuga “cyakorewe igishushanyo mbonera kijyanye n’imiterere kamere, hakoreshejwe impinduka zo mu butumburuke bw’ako gace kugira ngo habeho isiganwa ryihariye kandi rigoye ari na ko ritanga uburyo bwo kurireba bwihariye ku bafana”.

F1 yizeye ko iryo siganwa rizatanga amahirwe yo kwagura izina ry’uyu mukino muri Afurika, isoko muri rusange ritarakorwaho ugereranyije n’i Burayi, Aziya no ku mugabane w’Amerika. Ntibiramenyekana aho iryo siganwa rishobora guhura na ho neza mu ngengabihe y’umwaka.

Iryo siganwa rishobora guteza impaka kuko mbere u Rwanda rwashinjwe gukoresha ishoramari mu mikino mu rwego rwo kugaragaza isura nziza y’igihugu ku rwego rw’isi mu guhishira ibibazo bivugwa ko bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, igikorwa cyizwi nka ‘sportswashing’. Leta y’u Rwanda yakomeje kubihakana, ikavuga ko ikora iri shoramari ryo mu mikino mu rwego rw’iterambere ry’igihugu binyuze mu bukerarugendo, no kumenyekanisha igihugu mu mahanga.

F1 ishobora kwirinda gukora iryo rushanwa mu gihe cy’itumba ryo kuva muri Werurwe (3) kugeza muri Gicurasi (5), ubusanzwe kiba kigwamo imvura nyinshi. Hari igihe gito cy’imvura kitabangamye cyane, cy’Umuhindo, ahanini gihera mu Kwakira (10) kugeza mu Gushyingo (11). F1 ivuga ko yiyemeje gutuma umwaka w’imikino ukomeza kugira amasiganwa atarenze 24.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagize ati: “Mu gihe cy’imyaka irenga 30, shampiyona ya mbere ku isi y’isiganwa ry’imodoka yasiganwe hatarimo uyu mugabane, kandi ibyo bihindukanye n’aya masezerano.

“U Rwanda rutewe ishema no kwakira Formula 1 African Grand Prix, no gusangiza aka kanya n’abafana barenga miliyoni 100 bo hirya no hino muri Afurika, benshi barimo urubyiruko bakwiriye kureba uyu mukino iwabo no kwibona muri wo: nk’aba enjeniyeri, abatekinisiye, ba rwiyemezamirimo ndetse, umunsi umwe, n’abashoferi.

“Ikibuga cy’i Bugesera, hamwe n’ikibuga mpuzamahanga cy’indege gishya, bizazana imirimo, ubuhanga, ubukerarugendo n’ubucuruzi bushya mu gihugu cyacu no mu karere kacu mu myaka ibarirwa muri za mirongo iri imbere, kuko intego yacu ntiyigeze na rimwe iba isiganwa riba rimwe mu mpera y’icyumweru, ahubwo inyungu irambye ku baturage bacu.”

Perezida wa F1 Stefano Domenicali yavuze ko iyi kontaro nshya ari “akanya kanditse amateka kuri F1”, bikaba bisobanuye ko uwo mukino urimo gusiganwa “kuri buri mugabane wose utuwe”.

Domenicali yongeyeho ati: “Afurika yamye buri gihe iri muri ejo hazaza ha F1, ndetse guhera mu ntangiriro twari twiyemeje gusubira mu nzira ikwiye, n’umufatanyabikorwa ukwiye, n’ukwiyemeza kw’igihe kirekire hamwe n’icyerekezo gisobanutse cyo gukora impinduka y’ingirakamaro.”

Umuvugizi wa F1 yagize ati: “Dufite amahirwe yo kubera icyitegererezo no kuzana ugukundwa kwa F1 ku bantu miliyoni 100 hirya no hino muri Afurika ndetse umukino ushobora kuba imbaraga nziza zo gutuma habaho ikintu cyiza.”

Iyubakwa ry’icyo kibuga rizagenzurwa na kompanyi eshatu. Kompanyi z’abahanga mu by’ubwubatsi bw’ibibuga bya F1 zibimazemo igihe kirekire, ari zo Tilke na DAR, zizakorana na kompanyi WurzDesign yakoze igishushanyo mbonera cy’icyo kibuga. (BBC)

Ahazubakwa ikibuga kizaberamo iri rushanwa mu karere ka Bugesera.

Related posts

BAL: Patriots BBC igeze muri 1/2 cy’irangiza imbere y’Umukuru w’igihugu (Amafoto)

N. FLAVIEN

Ashingiye ku bunararibonye afite, Perezida Museveni yabwiye Tshisekedi ko agomba kuganira na M23.

N. FLAVIEN

Sudani y’Epfo: Perezida yasheshe inteko ishinga amategeko

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777