Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze

Sudani y’Epfo: Perezida yasheshe inteko ishinga amategeko

Imyaka ibaye ine muri Sudani y’Epfo hashyizwe umukono ku masezerano y’amahoro, ariko ibyemeranijwe na bugingo n’ubu ntibirashyirwa mu bikorwa. Nubwo biri gukorwa biguru ntege kuri iki cyumweru tariki ya 9 Gicurasi, Perezida w’icyo gihugu Salva Kiir yasheshe inteko ishinga amategeko, mu rugendo ruganisha kugushyiraho indi nteko izinjizwamo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono muri 2018 ateganya ko inteko izaba igizwe n’intumwa za rubanda zigera kuri 550, ariko muri bo kimwe ya kane kikava mw’ishyaka rya Riek Machar wahoze ahanganye na Salva Kiir akaza kugirwa visi perezida. Abo badepite kandi ntabwo bazatorwa n’abaturage ahubwo amasezerano ateganya ko bazashyirwaho n’amashyaka yabo.

Imvururu zatangiye muri Sudani y’Epfo guhera mu mwaka wa 2013 zahitanye abasanga 380,000 naho abarenga miliyoni bakurwa mu byabo.

Raporo iherutse gushyirwa hanze n’Umuryango w’Abibumbye yasabye ko ibihano byari byarafatiwe Sudani y’Epfo byakongerwa ndetse n’abadindiza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro nabo bagafatirwa ingamba.

Kugeza ubu, amahoro ntaragaruka neza muri iki gihugu, ari nabyo byatumye abenshi mu bahinzi bahunga, abadahunze nabo bakaba batarabashije guhinga. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa rikaba rihherutse gutangaza ko niba nta gikozwe, abarenga miliyoni 7 bazaba bugarijwe n’inzara muri Sudani y’Epfo mu minsi ya vuba.

Related posts

Nigeria: Umuhanuzi n’umuvugabutumwa TB Joshua yitabye Imana.

NDAGIJIMANA Flavien

Afrobasket zone 5: U Rwanda rutsinze umukino warwo wa gatatu (Amafoto)

Christian Hakorimana

Mali yahagaritswe by’agateganyo muri ECOWAS: agahinda kageretse ku kandi

Shyaka Josbert

Leave a Comment