Amizero
Amakuru Amakuru mashya Uburezi Ubutabera

Leta yatanze amahirwe adasanzwe ku banyeshuri basaga ibihumbi 7 bakopejwe mu bizamini bya Leta

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda, MINEDUC yatangaje ko iperereza ku bikorwa byo gukopera byakekwaga mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (P6) by’umwaka w’amashuri 2025/2026 ryemeje ko habaye gukopera ku buryo bwa rusange mu byumba 254 byakorerwagamo ibizamini, byarimo abanyeshuri 7,188 hirya no hino mu gihugu.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko n’ubwo ubusanzwe uwakoze amakosa nk’aya ahanishwa gutesha agaciro ibizamini yakoze, iperereza ryagaragaje ko bimwe muri ibi bikorwa byo gukopera byateguwe cyangwa bikagirwamo uruhare n’abantu bakuru bari bahawe inshingano zo gukoresha no kugenzura itangwa ry’ibizamini.

Itangazo rya Minisiteri rikomeza rigira riti: “Mu rwego rwo kurengera abanyeshuri no kubungabunga ahazaza habo, Minisiteri yafashe icyemezo cyo kubaha amahirwe adasanzwe (twayita gutyo kuko uko byari bisanzwe bahabwaga zeru) yo kongera gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, kuri uyu wa Mbere tariki 31 Kanama 2026, kizatangaza ingengabihe y’ibizamini, ibigo bizakorerwaho n’andi mabwiriza akenewe, maze ibyo bizamini bizasubirwemo kuva kuwa Gatatu tariki 02 kugeza kuwa Gatanu tariki 04 Nzeri 2026.

Minisiteri y’Uburezi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA bikorane bya hafi n’abanyeshuri, ababyeyi, amashuri n’inzego z’ibanze kugira ngo iki gikorwa cyo guha andi mahirwe aba banyeshuri bashowe mu buriganya gikorwe neza mu buryo bwitondewe.

Minisiteri y’Uburezi yongeye gushimangira ko ubuzirange bw’ibizamini bya Leta budashobora kugibwaho impaka. Bityo, ko izarushaho gukaza ingamba zo kunoza imitegurire y’ibizamini, kubirinda no kugenzura uko bikorwa.

Iyi Minisiteri yemeje ko abantu bose bazagaragaraho kuba barateguye, barafashije, baragize uruhare urwo ari rwo rwose cyangwa bararebereye nkana ibikorwa byo gukopera no gukopeza ibi bizamini bazahanwa hakurikijwe amategeko.

Mu mwaka w’amashuri 2025/2026, abakandida basaga ibihumbi 270 ni bo biyandikishije gukora ibizamini bisoza amashuri abanza. Muri bo, abagera kuri 7% bahwanye n’ibihumbi bisaga gato 17 ni bo bahawe imyanya mu mashuri yigisha acumbikiye abana (boarding schools).

Kuba Leta itanze amahirwe kuri aba banyeshuri basaga ibihumbi birindwi, ni ikintu kitari gisanzwe mu burezi bw’u Rwanda ko ikizamini cya Leta gisubirwamo. Hakaba hanibazwa uko bizagenda ku banyeshuri bazagira amanota abajyana mu bigo bicumbikira abana kandi byaratangajwe ko imyanya yaho iba ibaze ndetse yatanzwe yose uko yakabaye.

Related posts

Sukhoi-25 za FARDC zongeye gusuka umuriro ku birindiro bya M23.

N. FLAVIEN

Goma: Abaturage bakoze imyigaragambyo basaba ingabo za EAC kubavira mu Gihugu.

N. FLAVIEN

Inkomoko y’amafoto y’ababyeyi bari konsa ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga

N. FLAVIEN

3 comments

August August 30, 2026 at 8:48 PM

Ndabona byose babigize agatogo. Nonese ubu ababonye U bizagenda bite? leta ibiteho rero kuko buriya bo bababwiye ibitari byo. Nabo bahabwe andi mahirwe.

Reply
Hategeka August 30, 2026 at 8:50 PM

Noneho umwaka utaha Igihugu cyose kizakopera kuko n’ubundi uzakopera wese agafatwa azajya ahabwa andi mahirwe. Nta mpamvu yo gukomeza ibintu.

Reply
Ndagije August 30, 2026 at 8:52 PM

N’ubwo bahawe amahirwe adasanzwe ariko ndibaza kuri aba bana bamaze amezi hafi 3 batareba mu ikayi !! Ubu se bazasubiza iki koko ? Gusa imirari iruta guhuma da! Aho gusibira bakora wenda bose bakajya muri 9YBE.

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777