Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

Goma: Abaturage bakoze imyigaragambyo basaba ingabo za EAC kubavira mu Gihugu.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mutarama 2023, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, inzego z’umutekano zatatanyije abaturage babarirwa mu magana bari baje mu myigaragambyo yo kwamagana ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ziri mu Gihugu cyabo.

Aba baturage bari baherutse gusaba ko mu minsi itatu izi ngabo za EAC ziba zagiye ku rugamba gufatanya n’iza Leta ya ya Congo, FARDC kurwanya umutwe wa M23 uhanganye bikomeye n’Igisirikare cya Leta ya DR Congo n’abo bafatanya barimo FDLR, MaiMai n’abandi.

Nyuma y’iyo minsi itatu, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’itegamiye kuri Leta mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yavuze ko yateguye imyigaragambyo yo gusaba ko izi ngabo zasubira mu Bihugu byazo bavuga ko ntacyo zimariye DR Congo.

Mu ibaruwa baherutse kwandikira umuyobozi w’Umujyi wa Goma bamusaba kubemerera bakigaragambya bamagana EACRF, uyu muyobozi yababwiye ko bidashoboka kwigaragambya kuko ngo byaba ari ugutiza umwanzi umurindi, abasaba gutuza bagategereza umusaruro uzava mu ngamba zafashwe.

Aba baturage ahanini bakoreshwa n’abayibozi ba Sosiyete Sivile, bavuga ko Ingabo ziganjemo iza Kenya ziri mu Gihugu cyabo, aho gufasha FARDC ahubwo zikorana bya hafi na M23 kuko izisigira aho yafashe ikajya gufata ahandi, ikibabaje ngo kikaba ari uko FARDC itemerewe gukandagiza ikirenge aho M23 yavuye.

Abapolisi bateye ibyuka biryana mu maso batatanya abigaragambya.

Related posts

Chorale Twishingane yo kuri ADEPR Kabaya ikomeje imyiteguro yo kumurika umuzingo wa mbere [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bo muri Afurika y’Epfo na Zimbabwe berekeza i Dubai.

NDAGIJIMANA Flavien

Ishyaka rya Gikomunisiti ry’u Bushinwa ryizihije imyaka ijana rimaze, Perezida Xi Jiping aboneraho kwihaniza amahanga

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment