Amizero
Amakuru Amakuru mashya Politike Ubukungu

Nyuma ya Kenya na Tanzania, Uganda nayo yavuze ku nzoga zayo 10 zakumiriwe ku isoko ry’u Rwanda

Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge muri Uganda, UNBS cyamaganye ibihano u Rwanda rwafatiye inzoga 10 zikorerwa muri Uganda, kivuga ko zujuje ibisabwa ku mutekano w’ibicuruzwa mu karere kandi ko nta mpamvu ishingiye ku bumenyi cyangwa ku bushakashatsi igaragara yatuma zibuza kwinjira ku isoko ry’u Rwanda.

UNBS yatangaje ku wa 14 Kanama 2026 ko izo nzoga zose zifite ibyemezo byemewe bitangwa hashingiwe ku bipimo bihuriweho n’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Yavuze ko inama ya EAC yahuje Uganda n’u Rwanda yasanze nta mpamvu ya tekiniki cyangwa ya siyanse yagaragajwe yatuma izo nzoga zikumirwa.

Izi mpaka zatangiye nyuma y’uko Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubugenzuzi n’Umutekano w’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyafatiye ingamba zimwe mu nzoga zikorerwa muri Uganda, zibuza kugurishwa ku isoko ry’u Rwanda.

UNBS yavuze ko u Rwanda rutigeze ruyimenyesha ku mugaragaro iby’izo ngamba, ahubwo ko yabimenyeye ‘ku mbuga nkoranyambaga.’

Iki kigo cyavuze ko ingamba zafashwe zinyuranyije n’amasezerano ya EAC arebana no kwemeranya ku bimenyetso by’ubuziranenge by’ibicuruzwa hagati y’ibihugu bigize uyu muryango.

Mu mategeko ya EAC agenga ubuziranenge, igenzura ry’ubuziranenge, ibipimo n’ibizamini, igihugu kimwe mu bigize umuryango kigomba kumenyesha urwego rw’igihugu rushinzwe ubuziranenge mu kindi gihugu igihe habonetse ikibazo ku gicuruzwa gifite icyemezo cy’ubuziranenge.

UNBS yavuze ko ku wa 10 Kanama 2026, intumwa z’u Rwanda, Kenya, Tanzania na Uganda zateraniye mu nama yateguwe n’Ubunyamabanga bwa EAC kugira ngo baganire kuri iki kibazo. UNBS yavuze ko iyo nama yanzuye ko nta mpamvu ya tekiniki cyangwa ishingiye ku bumenyi bwemewe yatuma izo nzoga zikimeza gukumirwa ku isoko.

Inzoga zavuzwe muri iki kibazo zikorwa na Uganda Breweries Limited, John Distillers (U) Ltd na Glorrie Industries Limited ni: Blended Whisky Bond7, Gilbey’s Flavored Gin, Cambridge Gin, X5 Gin, X5 Whisky, X5 Liqueur, Jonney’s Pineapple Flavored Gin, Pan Master Blended Mature Whisky, Club 5 Gin na Tembo Liqueur.

UNBS yavuze ko izi nzoga zose zifite impushya zemewe kandi zujuje ibipimo bihuriweho n’ibihugu bigize EAC.

UNBS yagize iti: “Kubera iyo mpamvu, UNBS yongeye gushimangira ko ibicuruzwa byose byo muri Uganda bifite ikimenyetso cy’ubuziranenge Q-Mark bigomba kugira uburenganzira bwo gutambuka nta nkomyi mu bihugu byose bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, hakurikijwe amasezerano y’ubucuruzi y’akarere.”

Iki kigo cyijeje abakiriya n’abacuruzi ko izi nzoga zujuje ibisabwa n’amategeko y’ubuziranenge byo mu karere kandi ko zifite umutekano.

Related posts

Drone y’Uburusiya yaturikiye ku nzu ituwemo muri Romania ikomeretsa abasivile

N. FLAVIEN

Urujijo ku bitero bivugwa ko ‘FARDC yaba irimo kugaba kuri FDLR basanzwe ari sheri shushu’.

N. FLAVIEN

Kenya: Umushinga w’itegeko rishya ku misoro ushobora gutuma basubira mu mihanda.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777