Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Umutekano

USA mu mugambi wo gucubya umwuka w’intambara hagati y’u Rwanda na DR Congo.

Nyuma y’iminsi hatutumba umwuka w’intambara hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, haravugwa ukuboko kwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kimeze nk’ubuhuza aho ibi Bihugu bituranyi bisabwa kwicara bigasesengura impamvu muzi y’ibibazo bitandukanya, bigashakirwa umuti ariko bigakomeza kubana neza.

Ibi ni ibyatangajwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bavugaga ko Perezida wabo (Félix Tshisekedi Tshilombo) yari yaravuze ko atazongera guhura na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ukundi ngo uretse wenda mu Ijuru ngo none Amerika ikaba ishobora kumugamburuza.

Bamwe mu bakoresha urubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, batanze ibitekerezo bitandukanye bavuga ko n’ubundi Perezida wabo batamushira amakenga mu bibera mu Burasirazuba bw’Igihugu cyabo kuko ngo imbaraga ashyira mu kurwanya M23 yita ko ifashwa n’u Rwanda hari aho usanga zimeze nka baringa, bityo ngo kuvuga ko atahura na Perezida Kagame bikaba byaba ari ukureba hafi.

Mu butumwa bwabo bavuze ko Perezida Kagame na Tshisekedi basabwe gufata ingamba zihamye ziganisha ku mahoro mu rwego rwo kugabanya umwuka w’intambara uri hagati y’Ibihugu byombi, ibi ngo bikagirwamo uruhare n’Ibihugu bituranyi ndetse hakanisungwa amasezerano ya Luanda na Nairobi. Ibi ngo bikaba ari ibyavuye mu ruzinduko rw’Umuyobozi w’Ubutasi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Avril Haines mu Rwanda no muri DR Congo.

Ibi kandi byemejwe n’Ibiro bya Perezida w’u Rwanda (Village Urugwiro) mu butumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa X yahoze yitwa Twitter, bugira buti: “Ku Cyumweru gishize, Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi mukuru Ushinzwe Ubutasi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (U.S.A Director of National Intelligence), Avril Haines n’itsinda yari ayoboye. Habaye ibiganiro by’ingirakamaro bigaruka ku mubano hagati y’u Rwanda na DR Congo mu kureba uko hakumirwa umwuka w’intambara hagashakwa igitera uwo mwuka mubi kigakwmurwa burundu”.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikunze gushinja u Rwanda gutera inkunga Umutwe wa M23 mu buryo bw’ibikoresho n’abasirikare, ibyatumye iki Gihugu gihagarika umubano n’u Rwanda, u Rwanda narwo rugashinja DR Congo gucumbikira no guha ubufasha Umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Ubwo yari mu kiganiro kuri France 24 na RFI mu Cyumweru gishize, Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo wa DR Congo yavuze ko yiteguye kuba yashoza intambara ku Rwanda mu rwego rwo kurengera ubusugire bw’Igihugu cye, ngo muri urwo rwego akaba yaramaze kugeza mu Gihugu ibikoresho bya gisirikare bigezweho birimo n’indege zitagira abapilote (drones).

Umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, ashingiye ku byatangajwe na Tshisekedi, akaba yaravuze ko u Rwanda ruhora rwiteguye uwo ari we wese n’icyo ari cyo cyose gishobora guhungabanya umutekano warwo, bityo ngo amagambo ya Perezida Tshisekedi akaba atateshwa agaciro kuko hari n’ibimenyetso byinshi bigaragaza ko ibyo yavuze bishoboka.

Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi mukuru w’Ubutasi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Itsinda yari ayoboye baganira ku bibazo by’umutekano hagati y’u Rwanda na DR Congo/Photo Village Urugwiro.
Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo na Paul Kagame/Photo Internet.

Related posts

Perezida Putin na mugenzi we Kim Jong-un biyemeje kwagura umubano.

NDAGIJIMANA Flavien

Gakenke: Basabwe gutanga amakuru y’ahaba hakiri imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi itarashyingurwa mu cyubahiro.

NDAGIJIMANA Flavien

Chorale Abiringiye/ADEPR Kadahenda mu myiteguro yo gushyira ahagaragara Album yabo ya mbere y’amashusho.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment