Amizero
Amakuru Amakuru mashya Imikino

Espagne yegukanye Igikombe cy’Isi cya 2026 itsinze Argentine ya Messi

Ikipe y’Igihugu ya Espagne yegukanye Igikombe cy’Isi cya 2026, nyuma yo gutsindira ku mukino wa nyuma Ikipe y’Igihugu ya Argentine, mu mukino wahujwe n’ibirori by’akataraboneka byitabiriwe n’abakomeye barimo Perezida Trump.

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki 19 Nyakanga 2026, ni bwo aya makipe yombi yahuriye kuri New York New Jersey Stadium yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu munsi wari wahujwe n’ibirori bidasanzwe, aho IShowSpeed umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yabanje gususurutsa abitabiriye umukino, aririmba indirimbo ye y’Igikombe cy’Isi yise ‘World Cup’, akurikirwa n’abaraperi b’Abanyamerika Post Malone na Swae Lee.

Mu bitabiriye umukino harimo Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum, Perezida wa Amerika, Donald Trump n’umugore we Melania Trump, Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, Umwami Felipe VI n’Umwamikazi Letizia ba Espagne bari kumwe na Perezida wayo Pedro Sánchez.

Umukino watangiye gukinwa amakipe yombi adasatira cyane, ariko umupira wihariwe n’abakinnyi ba Espagne bahererekanyaga cyane mu kibuga hagati ishaka kwinjira mu rubuga rw’amahina rwa Argentine.

Bwa mbere kuva mu 1966, Argentine yasoje igice cya mbere cy’umukino w’Igikombe cy’Isi idateye mu izamu, mu gihe amashoti atatu yabonetse mu mukino, ari yo make yabonetse mu gice cya mbere cy’umukino wa nyuma kuva mu 1966.

Mbere y’uko iki gice kirangira, myugariro wa Argentine, Lisandro Martínez, yagize imvune asimburwa na Nicolas Otamendi, mu cya kabiri Espagne icurika ikibuga.

Iki gice cyarangiye umunyezamu wa Argentine, Emiliano Martínez, amaze gukuramo imipira 10 yabazwe, mu gihe Argentine nta shoti rikomeye yari yateye mu izamu, ari na bwo bwa mbere biabayeho mu mateka y’Igikombe cy’Isi.

Nyuma y’iki gice cyabonetsemo ikarita itukura yeretswe Enzo Fernández wa Argentine, hakurikiyeho iminota 30 y’inyongera, Espagne iyobonamo igitego cyinjijwe na Ferran Torres ku munota wa 106. Ni nyuma y’akazi gakomeye kabereye imbere y’izamu rya Argentine.

Espagne yatsinze igitego 1-0, yegukana Igikombe cy’Isi ku nshuro kabiri, nyuma y’icyo yatwaye mu 2010 igikuye muri Afurika ubwo cyaberaga muri Afurika y’Epfo.

Bigendanye n’uko Espagne yitwaye muri iri rushanwa, yahawe igikombe giherekezwa na miliyoni 50$, kongeraho miliyoni 12$ z’uduhimbazamushyi, yose hamwe akaba miliyoni 62$ [91.185.880.000 Frw].

Lamine Yamal yakoze amateka muri uyu mukino, aho yabaye umukinnyi wa mbere ukinnye umukino wa nyuma wa Euro n’uwa nyuma w’Igikombe cy’Isi atarengeje imyaka 19.

Uyu mukinnyi na mugenzi we Pau Cubarsí, babaye abakinnyi ba kane n’aba gatanu bakinnye umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 19.

Urutonde barusanzeho ababikoze mbere Pelé wo muri Brésil wabikoze mu 1958, Umutaliyani Giuseppe Bergomi abikora mu 1982 na Kylian Mbappé w’u Bufaransa mu 2018.

Lionel Messi yiyongereye ku Munya-Brésil Cafu, mu bakinnyi bakinnye umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi inshuro eshatu, gusa akaba ari we ugiye gukina umukino wa nyuma w’iri rushanwa akuze kurusha abandi, mu bakinnyi b’imbere mu kibuga.

Rutahizamu w’u Bufaransa, Kylian Mbappé, yahawe urukweto rwa zahabu nyuma yo gusoza Igikombe cy’Isi cya 2026 afite ibitego byinshi (10), Kapiteni wa Espagne, Rodri, atorwa nk’umukinnyi mwiza w’Igikombe cy’Isi cya 2026, ahabwa umupira wa zahabu.

Myugariro wa Espagne, Pau Cubarsí w’imyaka 19, yahembwe nk’umukinnyi muto witwaye neza kurusha abandi, umunyezamu wa Espagne, Unai Simón, wasoje imikino irindwi atinjijwe igitego, yahembwe nk’umunyezamu mwiza mu Gikombe cy’Isi cya 2026. (Igihe)

Related posts

Perezida Tshisekedi yabuze mu biganiro by’Abakuru b’Ibihugu by’Akarere bisuzuma ikibazo cy’umutekano muke muri DRC.

N. FLAVIEN

M23 yisubije ibice byose yari yambuwe na FARDC kuri axe ya Masisi.

N. FLAVIEN

Nyabihu: Abaturage biyemeje kubyaza umusaruro Sitasiyo y’amashanyarazi yuzuye itwaye asaga Miliyali 14 Frw.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777