Amizero
Amakuru Politike Ubutabera

MINIJUST: Dr Ugirashebuja Emmanuel yakoze ihererekanyabubasha n’uwo yasimbuye Johnston Busingye [AMAFOTO]

Kuri uyu wa Kane tariki 23 Nzeri 2021, habayeho ihererekanyabubasha hagati ya Minisitiri mushya w’Ubutabera, Dr. Emmanuel Ugirashebuja na Johnston Busingye wari usanzwe ari Minisitiri wayo, akaba yaragizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza.

RBA yanditse ko hari abaturage bishimira ibimaze gukorwa muri urwo rwego rw’ubutabera, gusa bakifuza ko igihe kubona ubutabera bimara cyakomeza kugabanywa abantu ntibasiragire cyane cyangwa se ngo batinde kubona ubutabera baba bifuza.

Hari abagaragaza ko intambwe imaze guterwa mu rwego rw’ubutabera ari intambwe ishimishije, gusa bakifuza ko Minisitiri mushya w’iyi Minisiteri yakomeza guharanira ko inzira yo kubona ubutabera iba ngufi cyane.

Mu muhango wihererekanyabubasha wabaye hagati ya Minisitiri Mushya n’ucyuye igihe, Uwari Minisitiri w’iyi Minisiteri y’ubutabera ucyuye igihe Johnston Busingye, yavuze ko yashimishijwe n’amahirwe yagize yo gukorera Igihugu cye, yemeza ko cyavuye kure n’aho kigeze akaba ari ahantu hashimishije.

Yasabye buri wese kuzirikana aho Igihugu kigana, gusa avuga ko hari ibigomba kongerwamo imbaraga.

Ati: “Dufite ibyaha by’inzaduka birushaho kuba byinshi, Polisi iba ihanganye nabyo, RIB ihanganye nabyo hari ibijya mu nkiko, ibyaha birimo ibiyobyabwenge, gushimuta abantu n’ibindi bigenda bizamuka bikoresheje ikoranabuhanga. Ibyo byose dukeneye guhangana nabyo ntibizaturushe imbaraga”.

“Dufite ibyaha birebana na Jenoside: birimo guhakana tugomba guhaguruka tugahangana nabyo, harimo gukurikirana abanyabyaha barimo abakoze Jenoside cyane cyane bari hanze y’u Rwanda, ibyo tugomba kubikomeza”.

Muri 2017 ubwo Johnston Busingye yari kuri uyu mwanya, Raporo ya World Economic Forum yashyize u Rwanda ku mwanya 23 ku Isi mu gutanga ubutabera.

Minisitiri w’Ubutabera Dr. Emmanuel Ugirashebuja yishimiye kubakira kuri byinshi byagezweho avuga ko azakomereza kuri iyo ntambwe.

Ati: “Ubundi akazi ka Minisiteri haba hari politike runaka abantu bakoreramo ubwo niwo murongo tuzakomezamo turebe ibisabwa ko twashyiramo izindi mbaraga, turebe ko twakomeza tukajya muri politike nziza yashyizweho kuri Minisiteri y’Ubutabera”.

Minisitiri Dr Ugirashebuja Emmanuel w’imyaka 45, asimbuye Johnston Busingye wayoboye iyi Minisiteri mu gihe cy’imyaka 8, akaba aherutse guhabwa inshingano zo guhagararira u Rwanda mu Bwongereza nka Ambasaderi.

Ifoto y’urwibutso nyuma y’umuhango/Photo RBA
Dr Ugirashebuja Emmanuel yashyizeho umukono/Photo RBA
Busingye Johnston nawe yabisinyiye/Photo RBA

Related posts

Abarusiya baba bari kwifashisha ibifi bya rutura mu bikorwa by’ubutasi?

NDAGIJIMANA Flavien

Urugomero ruri kubakwa ku mugezi wa Nile rwongeye kurikoroza hagati ya Ethiopia na Misiri

NDAGIJIMANA Flavien

Kwita izina: Abana 20 b’Ingagi bagiye guhabwa amazina mu Kinigi.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment