Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo yitabiriye umwe mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026 wahuje Igihugu cye na Portugal, umukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1.
Ikipe y’Igihugu ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yari imaze imyaka 52 ititabira irushanwa ry’Igikombe cy’Isi. Mu mukino w’amateka nyuma y’iyo myaka, yanganyije n’ikipe y’Igihugu ya Portugal yo ku mugabane w’i Burayi.
Uyu mukino witabiriwe n’abanye Congo benshi barangajwe imbere na Perezida Tshisekedi, wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kamena 2026, guhera saa Moya z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda (19h00).
Ikipe ya Portugal yahabwaga amahirwe kuri uyu mukino, yinjiye mu mukino neza ndetse ku munota wa gatandatu ifungura amazamu ku gitego cy’umutwe cyatsinzwe na João Neves ku mupira yari ahawe na Pedro Neto.
Abakinnyi ba Les Léopards ntabwo bigeze bacika intege cyangwa ngo bashyire amaboko mu mufuka kuko bakomeje gusunika kugeza babonye igitego ku munota wa 45+4, cyatsinzwe na Yoane Wissa watsindishije umutwe ku mupira wari uturutse ku ruhande rw’iburyo.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, ariko DR Congo igisoza igaragaza ibimenyetso by’uko atari agafu k’imvugwarimwe. Igice cya kabiri nta kindi gitego kigeze kiboneka ku mpande zombi uretse icya Portugal cyatsinzwe na João Cancelo ku munota wa 55 ariko umusifuzi wo hagati avuga ko habayeho kurarira.
Iminota 90 yarangiye amakipe yombi agabanye amanota nyuma yo kunganya igitego 1-1, DR Congo ikora amateka yo kubona inota ku ikipe nini nka Portugal nyuma y’imyaka 52 ititabira Igikombe cy’Isi.
Igitego cya Wissa, cyabaye icya mbere kinjijwe mu gikombe cy’Isi gitsinzwe n’umukinnyi ukina muri Shampiyona y’u Bwongereza ku mukino wa mbere w’iri rushanwa nyuma y’icyari cyatsinzwe na Tim Cahill watsindiye Australia mu 2006.
Iki kandi ni igitego cya mbere Repubulika ya Demokarasi ya Congo ibashije kwinjiza mu gikombe cy’Isi mu mateka yayo kuko ikindi gihe yitabiriye itashoboye gutsinda igitego na kimwe.



