Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yageze mu Bufaransa mu mujyi wa Chantilly aho yitabiriye inama mpuzamahanga ya World Policy Conference (WPC), igamije kuganira ku miyoborere n’iterambere mu bice bitandukanye by’isi.
Umukuru w’Igihugu ari mu bitabiriye ku nshuro ya 18 iyi nama ihuza abayobozi n’impuguke baturutse hirya no hino ku isi. Biteganyijwe kandi ko aza guhura na Thierry de Montbrial, uyobora iyi nama akaba n’umuyobozi wa French Institute of International Relations.
Iyi nama ya World Policy Conference ihuza abantu baturutse mu nzego zitandukanye bagamije kungurana ibitekerezo ku buryo bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye bushingiye ku kubahana hagati y’ibihugu.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, biteganyijwe ko Paul Kagame na Thierry de Montbrial basangira ifunguro rya nimugoroba, aho baganira ku bibazo by’ingenzi birebana n’ubufatanye mpuzamahanga muri iki gihe, uruhare rwa politiki ku Isi, ndetse n’ibibazo byihariye bireba umugabane wa Afurika.

