Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubuzima

Uganda yatangiye gutanga umuti urinda kwandura Agakoko gatera Sida

Leta ya Uganda yatangije ku mugaragaro itangwa ry’umuti mushya urinda kwandura Agakoko gatera SIDA witwa Lenacapavir, mu rwego rwo kongera ikibatsi mu guhangana n’icyo cyorezo kimaze imyaka myinshi kibasiye abatuye Isi.

Umuti wa Lenacapavir utangwa buri mezi atandatu ndetse utanga amahirwe ya 99,9% yo kurinda uwawuhawe kwandura Virusi itera Sida.

Uterwa mu rushinge aho iyo umaze kugera mu mubiri Virusi itera Sida igerageje kuwinjiramo isanga waremye uturemangingo tuyica vuba ikaba idashobora gukura cyangwa gukwirakwira mu maraso kuko iba yapfuye.

Gutangira gutanga uwo muti ku mugaragaro muri Uganda byabaye ku wa 18 Mata 2026 mu Mujyi wa Lira uherereye mu Majyaruguru ya Uganda.

Minisitiri w’Ubuzima muri Uganda, Dr. Jane Ruth Aceng, yavuze ko gutangira kuwutanga bwa mbere muri icyo gihugu ari intambwe ikomeye giteye mu rugendo rwo kurandura Sida yibasiye abatari bake.

Ati “Uyu munsi ni amateka akomeye kuri Uganda mu rugendo rwo kurandura burundu SIDA bitarenze mu 2030. Lenacapavir igiye gufasha cyane cyane abari mu byiciro byugarijwe n’iki cyorezo.”

Yasobanuye ko uwo muti ugiye gutangwa mu byiciro hibandwa ku turere twugarijwe cyane na Sida ndetse ko amavuriro 103 yamaze guhugurwa ku kuwutanga, mu gihe biteganyijwe ko azaba ageze kuri 300 mbere y’uko umwaka wa 2026 urangira.

Dr. Aceng yibukije ko Lenacapavir atari urukingo rwa Sida, ahubwo ari umuti ufasha kwirinda ubwandu, bityo ko abawukoresha bagomba gukomeza kwirinda bakoresheje agakingirizo kandi bakisuzumisha buri gihe.

Ati “Uyu muti nturinda gutwara inda cyangwa izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ni yo mpamvu gukoresha agakingirizo bikiri ingenzi.”

Uganda imaze gutera intambwe ishimishije mu kugabanya ubwandu bushya, aho bwavuye ku bantu ibihumbi 96 mu 2010 bukagera ku bihumbi 37 mu 2025 nubwo mu rubyiruko ubwandu bukigaragara cyane.

Uwo muti uzafasha cyane mu kugera ku bantu benshi by’umwihariko abari mu byiciro byugarijwe cyane, bigire uruhare mu kugabanya ubwandu bushya bwa Sida muri Uganda no mu karere muri rusange.

Itangwa ry’uyu muti mushya ni umushinga uhuriweho n’imiryango mpuzamahanga irimo ikigega Global Fund, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) n’abandi bafatanyabikorwa.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ikigega Global Fund gishyira ingufu mu kurwanya Sida, igituntu na malaria, bikomeje gushyira ingufu mu gukwirakwiza uyu muti wakozwe n’uruganda Gilead ufasha mu kurinda ubwandu bw’agakoko ka Sida ku buryo nibura waba wamaze kugera ku bantu miliyoni eshatu mu 2028.(Igihe)

Related posts

Umunyeshuri wo mu Karere ka Ngororero yakoze imodoka yo mu bikarito ikoresha amashanyarazi.

N. FLAVIEN

DR Congo: Umukuru w’urwego rw’ubutasi yashatse guhirika Perezida Félix Tshisekedi wari mu nama muri Ethiopia Imana ikinga ukuboko.

N. FLAVIEN

RURA yatangaje igabanyuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777