Chorale Emaus ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR, Paruwasi Bigogwe, Itorero rya Cyambara, Umurenge wa Bigogwe, Akarere ka Nyabihu mu Burengerazuba, yageneye abakunzi bayo n’abandi bakunzi b’umusaraba imbamba nyakuri bakwiye kwitwaza mu rugendo barimo, ibasaba gusenga cyane kuko gusenga aribyo bibumbatiye imbaraga zikenewe.
Bifashishije ikoranabuhanga, abagize Chorale Emaus bashyize ku mugaragaro indirimbo eshatu z’amajwi n’amashusho, bemezako zije mu rwego rwo gukomeza umugenzi ujya mu Ijuru muri ibi bihe bikomeye Isi ihanganye na Coronavirus.
Mu iteraniro ryo kuri iki cyumweru tariki 27 Kamena 2021, imbere y’abakirisitu bari bicaye bahanye intera, udupfukamunwa dupfutse iminwa n’amazuru, Chorale Emaus yatangarije mu iteraniro ko ishyize hanze indirimbo zayo eshatu.
Ndungutse Alphonse uyobora Emaus yagize ati: “kubera Coronavirus ikomeje kuyogoza Isi, ntabwo byashobotse ko twakora ibirori kuko bitemewe tugomba kubahiriza 30% yashyizweho n’ubuyobozi bwacu bw’Igihugu kandi Bibiliya itubwira neza ko ubuyobozi bushyirwaho n’Imana. Kubera izi ngamba rero byadusabye kwifashisha ikoranabuhanga; twatanze ibiganiro ku ma Radiyo, Televiziyo ndetse izi ndirimbo twanazishyize kuri YouTube yacu (Emaus Choir ADEPR Cyambara) kugirango ushaka kuzireba aho yaba ari hose bimworohere”.
Yakomeje ashima Imana kuko ngo kuva muri 2016 bashyira hanze umuzingo wa mbere w’amajwi n’amashusho Imana yakomeje kubiyereka bakaba bakomeje ivugabutumwa no muri ibi bihe bigoye.
![](https://amizero.rw/wp-content/uploads/2021/06/IMG-20210625-WA0019_1.jpg)
Benshi mu bakunzi b’iyi Chorale, bahamije ko uretse kuba Emaus ari abaririmbyi ari n’abahanuzi. Bashingiye ku ndirimbo bise “Amasengesho” banaririmbye muri iri teraniro, bavuze ko iyi ndirimbo ifata ku buzima bwa muntu kandi ko hari benshi bayumva bagakira kubera imbaraga z’amasengesho.
Bumwe mu butumwa buri muri iyi ndirimbo bugira buti: “Amasengesho ahindura ibyanze guhinduka, amasengesho arema ibitariho bikabaho, amasengesho akuraho imisozi tukagenda twemye. Hari abadutega iminsi ngo ntabwo tuzabaho, twasenga tukabaho, hari abadutega iminsi ngo ntabwo tuzabyara nyamara twasenga tukabyara”.
Mu gusoza iyi ndirimbo, basaba ko dukwiye gusenga kuko imbaraga z’amasengesho ari zo ziturinda, zikarinda Itorero, Igihugu ndetse n’Isi. Bakaba basaba buri wese ko mu rugendo rwe yakitwaza impamba y’amasengesho kugirango azabashe kurema aho bitari, azakureho imisozi aho iri, ndetse azakureho inzitizi zose.
![](https://amizero.rw/wp-content/uploads/2021/06/EMAUS-2-1024x576.jpg)
Protais HABANABAKIZE ni umuyobozi w’abaterankunga ba Chorale Emaus ADEPR Cyambara. Yashimiye cyane buri wese ukomeje kuba hafi ya Chorale. Ati: “Ndashimira abaririmbyi ba Chorale Emaus bakomeje guhagarara ku bukirisito bwabo muri ibi bihe bidasanzwe bya Covid-19 bagakomeza gukora umurimo w’Imana. Tukaba tuboneraho ndetse no gushimira abaterankunga bose ba chorale Emaus batahwemye kuba iruhande rwa Chorale mu bihe byiza no muri ibi bihe bya Covid-19 bayitera inkunga ifatika mu bikorwa birimo n’ibyashizwe ku mugaragaro uyu munsi”.
Chorale Emaus ya ADEPR Cyambara yashyize hanze indirimbo eshatu ari zo: Amasengesho, Witinya n’iyitwa Ijambo ryawe Mana, yatangiye mu 1993 itangira ari abana bato bo mu ishuri ryo ku Cyumweru (Sunday School). Batangiye ari nka 25, ubu bageze kuri 63 bitabira neza. Bafite gahunda yo gukomeza gukora izindi ndirimbo ku buryo mu gihe cya vuba umuzingo wose uzaba warangiye.
REBA INDIRIMBO ZABO:
1 comment
Aba baririmbyi Imana ibakomereze amaboko kuko ibyo bakoze birakomeye kandi babikoze mu gihe gikomeye.
Imbaraga z’amasengesho ni ntagereranywa