Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Minisitiri Nduhungirehe yakomoje ku ngamba z’ubwirinzi z’u Rwanda zirimo n’izimira ibisasu

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yasabye Abanyarwanda kuryama bagasinzira, abizeza ko ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho zikora neza mu kubarindira umutekano.

Ubu butumwa yabutanze kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Gashyantare 2026, ku munsi wa kabiri w’inama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kubera muri Kigali Convention Centre.

Nk’uko Perezida Paul Kagame yabivuze ku wa 5 Gashyantare, Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko intambara yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itatewe n’u Rwanda kuko ireba Abanye-Congo.

Yavuze ko Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, ushinja u Rwanda gufasha ihuriro AFC/M23, yahagaritse gahunda zitadukanye zagombaga gufasha igihugu cye kubona amahoro, afata icyemezo cyo kwifashisha abahuza bo hanze ya Afurika.

Ati “Ni we wagiye hanze ya Afurika, muri Qatar, muri Washington gushaka ko ibyo bihugu byinjira muri ibi biganiro, ntanavuze n’i Paris mu Bufaransa. Iyo bavuga ngo u Rwanda rwajyanye ibiganiro hanze ya Afurika, ibyo ntabwo ari byo.”

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko nubwo i Washington hasinywe amasezerano y’amahoro, ihuriro ry’ingabo za Leta ya DR Congo ryakomeje kugaba ibitero kuri AFC/M23 no basivili barimo Abanyamulenge muri Komini Minembwe.

Yabwiye abitabiriye iyi nama ko u Rwanda rushyigikiye ko aya masezerano yubahirizwa, umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugasenywa, ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho zigakurwaho, amahoro akaboneka mu karere.

Minisitiri Ndungirehe yagaragarije Abanyarwanda ko nubwo intambara ikomeje mu gihugu cy’abaturanyi, umutekano warwo urinzwe hifashishijwe ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.

Ati: “U Rwanda rufite umutekano, u Rwanda rurarinzwe, Abanyarwanda nibaryame, biyorose, basinzire. Twashyizeho ingamba z’ubwirinzi, hari zimwe mwabonye zimira ibisasu bunguri, hakaba n’izindi zihari, zose zigamije kurinda umutekano w’u Rwanda, kurinda umutekano w’Abanyarwanda kugira ngo twese twikomereze imihigo.”

U Rwanda rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi zihariye nyuma y’aho FDLR ifatanyije n’ingabo za DR Congo(FARDC), birashe ibisasu mu karere ka Musanze muri Werurwe, Gicurasi na Kamena 2022.

Related posts

APR FC yatsinze Gaadiidka FC yo muri Somalia ikomereza mu barabu.

N. FLAVIEN

Nigeria: Umuhanuzi n’umuvugabutumwa TB Joshua yitabye Imana.

N. FLAVIEN

FARDC igiye kurasa M23 ku buryo abato bazajya bumva ngo ‘kera habayeho’.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777