Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Uburezi

Twahisemo Kingdom School, ntiduteze kuyivaho kuko ibyo abana bacu bahakura bidutera ishema

Ababyeyi bafite abana biga ku Ishuri rya Kingdom, bavuga ko batewe ishema no kuba barahisemo iki kigo, bakemeza ko bumva nta handi bajya kuko ngo ubumenyi n’uburere abana babo bahakura babona buri ku rwego rwiza, ngo hakaniyongeraho uburyo nabo bitabwaho.

Ibi babitangarije umunyamakuru wa WWW.AMIZERO.RW ubwo bari mu muhango wo kwishimira umusaruro w’abana babo barangije amashuri y’inshuke, Nursery (Top Class Graduation Ceremony), ku Ishami rya Kingdom Busogo, kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022, bishimira ibimaze kugerwaho n’iri shuri, ibintu bemezako ubwo ryazaga batari biteze.

Mukadariyo Providence, ni umubyeyi w’intangarugero, akaba no mu nzego z’abagore ku nzego zitandukanye z’ubuyobozi mu Karere ka Musanze. Avugako yahisemo gushyira abuzukuru be babiri muri Kingdom School kuko uretse kwigisha urufaransa rwiza ndetse n’urwongereza, banafasha abana gukura ari abanyesuku kandi bafite ikinyabupfura gikwiye.

Ati: “Reka nkubwire rwose, urabizi ko duhurira henshi ariko narebye mu mashuri yuzuye inaha ndetse no mu Mujyi nsanga aha muri Kingdom ari ho utwuzukuru twanjye dukwiye kwiga. Uzi iyo bari kudidibuza urwongereza ! Mba numva binteye ishema kandi nkumva nk’umubyeyi ndushijeho kurikunda cyane ndetse n’umuyobozi waryo nawe ufite ingabire idasanzwe”.

Mukandekezi Anitha, ni umubyeyi akaba n’Umuyobozi w’Umudugudu wa Jabiro. Avuga ko nta ko bisa kurerera kuri Kingdom kuko ngo uretse kwigisha nk’abandi bose bafite amashuri yigenga, usanga Kingdom ifite umwihariko kuko ngo ingabire yo kwita ku bana ndetse n’abakuru nta handi wayisanga, bigatuma abana babo bahora ku isonga.

Bamwe mu babyeyi bafite abana barangije muri iki kigo, bemezako badateze kujarajara bajya ahandi nk’uko bikunze kugenda iyo usanze aho wagiye nta kintu kirimo. Uwitwa Kampire Alliance ni umubyeyi wa Isheja Mpeta Noella warangije umwaka wa gatatu w’inshuke cyangwa se Top Class mu cyongereza. Yemeza ko iri shuri ari ishuri ryiza cyane badateze kuvaho.

Ati: “Iri ni ishuri ryiza ryaje ridusanga hano iwacu i Busogo, riza rituzaniye ibisubizo kuko ritaraza twavunikaga tujya ahandi kure. Aha rero ni umwihariko kuko umuyobozi waryo Immaculée nawe ari impano yihariye twahawe ukurikije uko yita ku bana bacu ndetse natwe akatwitaho neza cyane, mu kinyabupfura, haba hari ikibazo akadufasha gushaka uko cyakemuka, ni byiza”.

Mu gushaka kumenya ibanga baba bakoresha, twaganiriye na bwana Bright Davis, umuyobozi [Headteacher] wa Kingdom School. Yatubwiyeko nta bindi bidasanzwe uretse guha agaciro umurimo wabo w’uburezi kandi bakawuha umwanya, ubundi ngo bagakurikiza imirongo ngenderwaho y’Igihugu n’iyashyizweho n’uwashinze ikigo maze ngo bakagera ku ntsinzi nyayo.

Yagize ati: “Njya kuva iwacu mu Uganda, naje mfite intego yo gufasha benewacu ba Rwanda kuko nari nziko bafite ikibazo mu kuvuga icyongereza. Hamwe n’ubufatanye rero twashyizemo imbaraga tugendeye ku ndangagaciro z’abanyarwanda tubasha kubigeraho ku buryo kuri ubu usanga abana batoya cyane bavuga neza uruzungu ndetse ku rugero rwo hejuru”.

Aba bose bahuriza ku gusaba abatarayoboka Kingdom kuyiyoboka ku bwinshi, kuko ngo iyo abantu bataramenya ubwiza bw’ikintu bashobora guhura n’ibihombo bivuye ku butamenya ukazasanga nyuma bicuza. Basaba ko abatuye Byangabo no mu nkengero, Nyabihu, Musanze mu Mujyi, Gicumbi ndetse na Rubavu, bayoboka Kingdom bakibonera ubudasa bwayo.

Kingdom School yabonye ibyangombwa biyemerera gukora, mu mwaka wa 2011 ari nabwo imfura zaryo zakoze ibizamini bya Leta, riba irya mbere kuko abana 16 bakoze icyo gihe, bose batsinze. Nyuma yo kuba ubukombe, ryagabye amashami mu Murenge wa Busogo ku muhanda wa kaburimbo Musanze-Rubavu, bakorera kandi mu Karere ka Gicumbi, vuba aha bakazatangiza n’irindi shami mu Karere ka Rubavu kugirango abaho nabo badasigara.

Leta y’u Rwanda ishyize imbaraga mu burezi, aho yifuzako umwana w’u Rwanda wese yiga. Ibi bituma ikorana cyane bya hafi n’abashoramari muri uru rwego hagamijwe kwimakaza ihame ryo gutanga uburezi bufite ireme, bwo buzatuma abana b’u Rwanda bashobora guhangana ku rwego mpuzamahanga, bityo bigatuma ubukungu bw’Igihugu burushaho kuzamuka vuba.

REBA UMUHANGO MU MAFOTO:

Uwashinze akaba na nyiri Kingdom School, agaragiwe n’abanyeshuri n’abakozi mu karasisi bishimira ko basoje umwaka.
Headteacher wa Kingdom School
Mukadariyo Providence uzwi nka Maman Cake yahisemo kureresha abuzukuru be kuri Kingdom School.
Umwe mu babyeyi barerera kuri Kingdom Busogo witwa Anitha akaba n’Umuyobozi w’Umudugudu.
Umubyeyi wa Isheja Mpeta Noella mu byishimo byinshi kuko ngo yahisemo neza.
Umwe mu banyeshuri barangije amashuri y’inshuke/Isheja Mpeta Noella.
Abana bato ku ntambwe batabusanya.
Bakoze akarasisi mu muhanda bava ku Ishuri bagera muri Centre ya Byangabo.
Umuyobozi mukuru wa Kingdom(Founder) agaragiwe n’abakozi n’abanyeshuri mu karasisi basoza umwaka w’amashuri.
Ku isoko rya Byangabo abantu baje kureba ibyabaye ari benshi.
Uyu ati “Twe n’urubyaro rwacu ntiduteze kuyivaho”.

Related posts

Bruce Melody yaciye agahigo mu bahanzi nyarwanda

NDAGIJIMANA Flavien

“Imyitwarire idahwitse iri kugaragara ku banyeshuri muri iki gihe irerekana kudohoka kwacu”: Minisitiri Uwamariya Valentine.

NDAGIJIMANA Flavien

Ballon d’or 2021: Lionel Messi yegukanye iy’uyu mwaka akomeza guca agahigo mu kugira nyinshi.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment