Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Trending News

RIB irihanangiriza abitegura Saint Valentin ku mpano z’indabo zirimo amafaranga

Mu gihe abantu batandukanye bari mu myiteguro yo kwizihiza Umunsi wahariwe abakundana, uzwi nka Saint Valentin, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatanze umuburo ku bantu batanga impano z’indabo zashyizwemo inote z’amafaranga, rubibutsa ko ibyo bigize icyaha gihanwa n’amategeko.

Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho yasobanuye ko gutanga cyangwa kwakira indabo zirimo inote bigaragaza igikorwa cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu.

Dr. Murangira yasobanuye ko gutanga impano y’amafaranga bitabujijwe, ariko ko bigomba gukorwa mu buryo bwubahiriza amategeko n’icyubahiro cy’ifaranga ry’igihugu. Ati: “Niba umuntu ashaka gutanga amafaranga nk’impano, abikore mu buryo buboneye. Gutanga impano ni uburenganzira bwa buri wese, ariko bigomba gukorwa mu buryo butagize ibyaha. RIB ntiyigeze ibuza gutanga impano y’amafaranga, ahubwo irasaba ko bikorwa mu buryo bwubahiriza ifaranga ry’igihugu.

Yongeyeho ko mu bihe bya Saint Valentin, abantu bakwiye kwishimana n’abakunzi babo, bagahana impano zitandukanye, ariko bakirinda ibikorwa byose byabashora mu byaha cyangwa byabahungabanyiriza umutekano n’amahoro.

Nk’urugero, mu Ukuboza 2025, RIB yataye muri yombi abantu batanu bakurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu, nyuma yo gufatwa bakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko agenga ikoreshwa ry’amafaranga.

Iki cyaha giteganywa n’ingingo ya 221 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange. Iyo urukiko ruhamije umuntu iki cyaha, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga iri hagati ya miliyoni 1 na miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

RIB irasaba abaturage bose, cyane cyane abitegura kwizihiza Saint Valentin, kwishimana mu mahoro, birinda ibikorwa byose bishobora kubashyira mu makosa y’amategeko.

Related posts

Biravugwa ko AFC/M23 yaguze kajugujugu y’intambara izayifasha guhangana na FARDC.

ISHIMWE Elyse Naise

Burikantu yarekuwe nyuma y’iminsi itatu atawe muri yombi.

ISHIMWE Elyse Naise

Imurora Jaffet yasezeye ku mupira w’amaguru mu mukino Musanze FC yatsinzemo Gorilla FC 2-0 (Amafoto)

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777