Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike

Perezida Kagame yashyizeho abasenateri barimo Uwizeyimana Evode

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukwakira 2025 yashyizeho Abasenateri bane, ari bo Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, Uwizeyimana Evode, Dr. Uwamariya Valentine na bwana Gasana Alfred.

Itangazo ryaturutse mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro rigira riti: “Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 80; none kuri uyu wa 21 Ukwakira 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho Abasenateri bane, ari bo Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, Uwizeyimana Evode, Dr. Uwamariya Valentine na Bwana Gasana Alfred.”

Ingingo ya 80 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga iki?

Abagize Sena:
(1) Sena igizwe n’Abasenateri 26 batorwa cyangwa bashyirwaho ku buryo bukurikira:
(a) Abasenateri 12 batorwa n’inzego zihariye, hakurikijwe inzego
z’imitegekere y’Igihugu;

(b) Abasenateri umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika,
by’umwihariko akita ku bumwe
bw’Abanyarwanda, ku ihagararirwa
ry’igice cy’Abanyarwanda amateka
agaragaza ko basigaye inyuma no ku
zindi nyungu rusange z’Igihugu;

(c) Abasenateri bane bashyirwaho
n’Ihuriro ry’Igihugu
Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya
Politiki;

(d) Umwarimu umwe cyangwa
umushakashatsi umwe wo mu mashuri makuru ya Leta uri ku rwego
nibura rw’umwarimu wungirije
utorwa n’abarimu n’abashakashatsi
bo muri ayo mashuri

(e) Umwarimu umwe cyangwa
umushakashatsi umwe wo mu
mashuri makuru yigenga nibura uri
ku rwego rw’umwarimu wungirije
utorwa n’abarimu n’abashakashatsi
bo muri ayo mashuri.

(2) Abasenateri bavugwa mu gika cya (1)
cy’iyi ngingo biyongeraho abahoze ari Abakuru b’Igihugu barangije neza manda
yabo cyangwa basezeye ku bushake
bwabo, babisabye Perezida wa Sena,
bikemezwa na Biro ya Sena mu gihe
kitarenze iminsi 30.

(3) Uburyo Urukiko rw’Ikirenga rwemeza
urutonde rw’abakandida b’Abasenateri,
ibyo basabwa n’itorwa ryabo buteganywa
n’Itegeko Ngenga rigenga amatora.

(4) Itegeko Ngenga rigenga amatora
rishobora kandi kongera cyangwa kugabanya umubare cyangwa ibyiciro
bivugwa mu gika cya (1) cy’iyi ngingo.

(5) Abasenateri bagenwa na Perezida wa
Repubulika ntibemezwa n’Urukiko
rw’Ikirenga kandi bashyirwaho nyuma y’Abasenateri batorwa n’abashyirwaho
n’izindi nzego.

(6) Inzego zishinzwe kugena abagomba
kujya muri Sena zigomba kwita ku
bumwe bw’Abanyarwanda n’ihame
ry’uburinganire hagati y’abagore
n’abagabo.

(7) Nibura 30% by’Abasenateri batowe
n’Abasenateri bashyizweho bagomba
kuba ari abagore.
(8) Impaka zivutse zerekeye ishyirwa mu
bikorwa ry’iyi ngingo zikemurwa
n’urukiko rubifitiye ububasha.

Senateri Evode Uwizeyimana yongeye kugirirwa icyizere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika amusubiza muri Sena/Photo Internet.
Prof. Dusingizemungu Jean Pierre washyizweho na Perezida wa Repubulika kuri uyu wa Kabiri/Photo Internet.
Dr. Uwamariya Valentine washyizweho na Perezida wa Repubulika kuri uyu wa Kabiri/Photo Internet.
Bwana Alfred Gasana washyizweho na Perezida wa Repubulika kuri uyu wa Kabiri/Photo Internet.

Related posts

DR Congo mu myiteguro ihambaye y’urugamba rwo gutsinsura M23.

N. FLAVIEN

General Jeff Nyagah ntiyemera ibyo kohereza Umutwe wa M23 muri Sabyinyo.

N. FLAVIEN

Rwamagana: Urubyiruko ruvuga iki ku ikoreshwa ry’agakingirizo ku bantu bisiramuje ?

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777