Amizero
Ahabanza Amakuru COVID 19

Urupapuro rw’uko wakingiwe COVID 19: Uburyo rukumbi bwo kongera gukora neza

Mu kiganiro na BBC World News, umuyobozi w’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Dubai, kimwe mu binyurwaho n’abagenzi benshi kw’isi, yatangaje  ko asanga kugira ngo ingendo mpuzamahanga zisubukurwe nta mususu, bizasaba ko buri mugenzi aba afite urupapuro rugaragaza ko yakingiwe COVID 19 (Covid Vaccine Passport).

Paul Griffiths, umuyobozi w’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Dubai

Bwana Paul Griffiths yatangaje ko ashyigikiye urupapuro rugaragaza ko umuntu yakingiwe COVID 19, anongeraho ko ababishinzwe bakwiye gutekereza ku buryo inkingo zagera kuri bose nta busumbane bubahayeho.

Umuryango w’abibumbye ishami ryita ku buzima (World Health Organization) ndetse n’urwego rushinzwe ingendo n’ubukerarugendo ku rwego rw’isi (World Travel & Tourism Council) ni zimwe mu nzego zidashyigikiye ko hazajya herekanwa urupapuro rw’uko umuntu yakingiwe COVID 19 kugirango abashe kwemererwa gufata indege. Dr Michael Ryan, umwe mu bayobozi b’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima aherutse gutangaza ko kubanza gusaba abagenzi urupapuro ruhamya ko bakingiwe COVID 19 byazamura ikibazo cy’ubusambune mu gutangwa kw’izi nkingo.

Si ubwa mbere kandi ikibazo cy’urupapuro rugaragaragaza ko wakingiwe COVID 19 kigarutsweho kuko mu kwezi kwa Mata umuryango uharanira uburinganire n’uburenganzira bwa muntu wo mu Bwongereza (Equality and Rights Comission) wari wagaragaje ko gusaba abagenzi bene uru rupapuro byaba bibangamiye uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, kuko nk’abagore batwite ndetse n’abana bato badakingirwa COVID 19, hakaniyongeraho kandi ikiciro cy’abatishoboye mu bihugu bimwe na bimwe aho biba ngombwa ko umuturage yigurira urukingo. Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe nayo yari yatangaje mu kwezi gushize ko itazigera isaba abaturage bayo kwitwaza bene izo mpapuro.

Imibare igaragaza ko ingendo zo mu kirere zinjizaga byibuze tiriyali 3.5 z’Amadorali y’Amerika mu bukungu bw’isi mbere y’icyorezo cya COVID 19. Umubare w’indege ndetse n’abagenzi banyuraga ku kibuga mpuzamahanga cya Dubai nawo wagiye hasi cyane, nubwo bitanabujije iki kibuga kuza ku mwanya wa mbere mu bibuga by’indege byanyuzweho n’abagenzi benshi mu mwaka wa 2020. Uyu mwanya iki kibuga kiwuriho kuva mu mwaka wa 2014, ubwo cyahigikaga ikibuga cya London Heathrow cyo mu Bwongereza.

Mu mwaka wa 2019, iki kibuga mpuzamahanga cya Dubai cyari cyanyuzweho n’abagenzi miliyari 86.3, ariko biturutse kw’isubikwa ry’indege ryatewe na COVID 19 abagenzi baciye kuri iki kibuga mu mwaka wa 2020 bagabanutseho 70% maze bagera kuri miliyari 25.8 gusa.

BBC

Related posts

Inama y’Abaminisitiri yemejeko kwambara agapfukamunwa bitakiri itegeko mu Rwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

Covid-19: Perezida Kagame na Madamu bakingiwe [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Uganda yemeje ko Ebola nshya yageze muri iki Gihugu.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment