Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imikino

Nyuma ya Rayon Day, Young Africans SC igiye gukina Young Day

Ikipe ya Young Africans SC yo muri Tanzania iheruka mu Rwanda gukina na Rayon Sports ku munsi w’Igikundiro (Rayon Day), iritegura kwakira Bandari FC yo gihugu cya Kenya kuri Mwananchi Day (Young Day).

Ubwo Young iheruka mu Rwanda ku wa 15 Kanama, yatsinze Rayon Sports ibitego 3-1 ku munsi w’Igikundiro muri Sitade Amahoro. Iyi kipe nyuma yo gufasha Rayon Sports ku munsi wayo nayo iritegura gukina na Bandari FC ku wa 12 Nzeri kuri Benjamin Mkapa Stadium.

Ubwo aya makuru yajyaga hanze byatunguye abakunzi benshi b’umupira w’amaguru, bitewe n’ubukeba bwamaze kwirema hagati y’Igihugu cya Kenya na Tanzania  mu mupira w’amaguru. Ubu ni ubukeba bwanagaragaye cyane mu mikino ya CHAN ibi bihugu byombi byari byakiriye bifatanyije na Uganda n’ubwo aya makipe ntaho yigeze ahurira.

Kubera gushaka kwerekana ko bamwe ari bo bari hejuru y’abandi, abanya-Kenya baguze amatike mu izina ry’abafana bazitabira umukino ngo stade itazuzura Tanzania ihura na Morocco muri 1/4 yanabasezereye ibatsinze igitego 1-0, kuko batari bafite gahunda yo kujya kureba uwo mukino.

Ibi byakuruwe n’uko Ikipe y’Igihugu ya Kenya ari yo yabanje gukina umukino wayo muri 1/4 igakurwamo na Madagascar kuri penaliti 4-3. Abanya-Tanzania bahise batangira kwibasira abanyakenya ku mbuga nkoranyambaga babannyega cyane.

Gusa ubwo aya makuru yajyaga hanze, Umuvugi wa Guverinoma ya Tanzania Gerson Musigwa  yihutiye kunyomoza ibyari byakwirakwijwe nk’uko byatangajwe na KENYANS.CO.KE. aya mahari yongeye kuzikurwa no gutangaza ko Bandari FC ari yo izakina na Young kuri Young Day.

Amakuru y’umukino wa Bandari FC na Young Africans yagiye hanze binyuze kuri CEO wa Bandari FC, Tony Kibwana, wavuze ko ikipe ye igomba guhaguruka yerekeza muri Tanzania gukina imikino itegura umwaka utaha wa 2025-2026 nk’uko tubikesaha CITIZEN DIGITAL ikorera mu gihugu cya Kenya.

Kibwana yagize ati: “Tuzahaguruka ku wa 30 Kanama twerekeza muri Tanzania, aho tuzakinira imikino yacu itegura umwaka utaha w’imikino n’amakipe atandukanye yaho. Ikipe iri ku gasongero muzo tuzakina ni Young Africans ku munsi wa Young Day (Mwananchi Day).”

Ali Kamwe uvugira Young nawe ntiyatindijemo kuko yahise asubiza anashyusha mu buryo bwihuse yifashishije amaradiyo atanduakanye yo muri Tanzania, aterura agira a ati: “Uyu ntuzaba ari umukino wa gicuti.”

“Ndagira ngo abanya-Kenya babyumve, kuko agahinda kacu ko mu Ikipe y’Igihugu (Tanzania) tuzakabatura. Young izarwanira ishema rya Tanzania.”

N’ubwo Ali Kamwe yatanze ubu butumwa kuri Bandari FC, ubwo iheruka ku butaka bwa Tanzania yari yatsinze Simba SC 2-1 mu mwaka 2019, hari mu mukino wa 1/2 w’igikombe cya SportPesa. Kuri uyu mukino igitego 1 cya Simba cyatsinzwe na Kagere Meddie, maze yo Bandari itsindirwa na William Wadri ndetse na Wilberforce Lugogo.

Related posts

Musanze: Yatawe muri yombi akekwaho gusambanyiriza umwana mu misarane ya Paruwasi Katedarali.

N. FLAVIEN

Urunturuntu mu rwego rw’ubutasi rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo..

Muntu Clarisse

Rusizi: Umusore arakekwaho kunywa umuti wica imbeba agamije kwiyahura.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777