Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike

Wazalendo yaburijemo umuhango wo gushyingura Colonel Gisore wa FARDC

Abarwanyi bo mu ihuriro Wazalendo rigizwe n’imitwe yitwaje intwaro irwana ku butegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bahagaritse umuhango wo gushyingura Colonel Gisore Patrick n’umugore we.

Col Gisore yayoboraga batayo y’ingabo za DR Congo yakoreraga muri Teritwari ya Punia mu ntara ya Maniema. We, umugore we n’abandi bane bapfiriye mu mpanuka y’indege ya Antonov An-2 tariki ya 16 Kanama 2025, ubwo bajyaga mu mujyi wa Kisangani.

Umuhango wo gusezera kuri Col Gisore n’umugore we watangiriye mu rusengero rw’itorero 37ème CADC mu gace ka Kimanga muri Teritwari ya Uvira, Intara ya Kivu y’Amajyepfo kuri uyu wa 25 Kanama, mbere yo kubashyingura.

Umunyapolitiki Moïse Nyarugabo utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa yatangaje ko byageze mu masaa sita y’amanywa, abarwanyi bo muri Wazalendo bagose uru rusengero, batunga imbunda abari baruteraniyemo bose.

Yagize ati: “Iminwa y’imbunda za Wazalendo igenzura uyu mujyi yatunzwe abantu bose barimo, imiryango n’amadirishya byose byafunzwe. Nta kwinjira, nta gusohoka. FARDC n’ingabo z’u Burundi zifatanya na bo kugenzura uyu mujyi ntizirahagera.”

Nyarugabo wabaye umudepite na Minisitiri w’Ubukungu muri DR Congo, yasobanuye ko hari abandi Banyamulenge bagera kuri 60 bari muri bisi, bajya mu kiriyo cya Col Gisore n’umugore we mu gace ka Mulonge, na bo bahagaritswe na Wazalendo.

Ati: “Ubuzima bwabo buri mu kaga. Ikintu cyose cyaba. Gushyingura byasubitswe kugeza igihe hatangirwa irindi menyesha. Mwibuke ko uyu Colonel yapfiriye mu butumwa bw’akazi. N’ubwo yapfuye, akorerwa ivangura, kimwe n’umuryango we n’ubwoko bwe bwose.”

Bivugwa ko ubwo Col Gisore yajyaga muri Kisangani, yari yahamagajwe n’umuyobozi w’agace ka gisirikare ka 3, Lt Gen Masunzu Pacifique. Indege yari imutwaye yagaragaye yaguye mu ishyamba nyuma y’umwanya muto ihagurutse.

Indege yari itwaye Col Gisore n’umugore we yaguye mu ishyamba irashya. Havugwa ko yaba yaragambaniwe na Gen Masunzu.
Col Patrick Gisore n’umugore we baguye mu ndege mu mpanuka itavugwaho rumwe.

Related posts

Rayon sport yikuye i Rubavu, APR FC ikubitira mu gafuka Bugesera FC

N. FLAVIEN

M23 ifite umuvuduko udasanzwe yinjiye muri Masisi ifatamo uduce tubiri tw’ingenzi.

N. FLAVIEN

“Nta mwana uzongera kwimuka atatsinze neza. Ibyabaye ku basoza ibyiciro ni intangiriro”: Minisiteri y’Uburezi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777