Muri iki gihe Isi ikataje mu iterambere, usanga benshi bakomeje kugarizwa n’indwara ya depression cyangwa se agahinda gakabije aho bamwe batamenya ko barwaye bakabyitiranya n’ibindi cyangwa se bakubwira ko byaba biterwa no gukora cyane bikabatera umunaniro.
Depression cyangwa indwara yo kwigunga bikabije ni indwara abantu benshi bakunda kwirengagiza cyangwa se uyirwaye akumva ko ari indwara idasaba kugana abaganga, ubwe wenyine ashobora kuyirwanya, nyamara si byo kuko kwigunga bikabije na yo ari indwara ikomeye kandi isaba kwitabwaho nk’izindi zose kuko ihindura imyitwarire isanzwe y’uyirwaye, bityo ubuzima bwe bukangirika.
Ibimenyetso byakwereka ko wugarijwe na depression.
1. Kwirenganya bya buri gihe.
Igihe indwara yo kwigunga no kwiheba bikabije yakugezeho, kenshi utangira kwirenganya ku bintu byinshi bitagenda neza muri wowe no ku bandi. Niba hari uwo ukunda ubabaye, ukumva ko ari wowe ubitera, niba hari ikitagenda neza mu muryango ukumva ari wowe byose biturukaho.
2. Kutita ku isuku y’umubiri wawe.
Byinshi witagaho birahinduka, mu gihe wumva wigunze cyangwa wihebye cyane. Ni hahandi utangira kubona umuntu atoga, adashobora gusasa uburiri bwe, gusukura aho aba, kumesa imyenda no gukora utundi duto cyane nko koza amenyo.
Agaciro kawe karagabanyuka, ukumva ntacyo ukimaze muri sosiyete.
3. Kumva ntacyo ukimaze.
N’ubwo benshi bakunze kwibwira ko kurwara depression bigaragazwa no guhora urira cyangwa agahinda gakabije, hari igihe umurwayi wa depression aba ari umuntu ugenda bisanzwe gusa akumva muri we nta kintu amaze, ndetse nta n’icyo yafasha abandi.
4. Kurakazwa n’ubusa.
Kurakazwa n’ubusa no guhorana umunabi ni kimwe mu bimenyetso bya depression benshi bakunze kwirengagiza. N’ubwo benshi bahorana umunabi cyangwa barakazwa n’ubusa, benshi bakunda kuvuga ko ari stress nyamara bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara ikomeye yo kwigunga no kwiheba bikabije.
5. Kubura ibitotsi.
Depression itera ibibazo bitandukanye byo kubura ibitotsi. Ushobora kuryama wumva urushye cyane, nyamara wagera ku buriri ibitotsi bikabura. Gusa ku rundi ruhande, no kuryama cyane bishobora kuba ikimenyetso cyo kwigunga bikabije.
6. Kunanirwa vuba.
Kunanirwa no gukora uturimo tworoheje nko koga, ukabona bigusaba imbaraga nyinshi. Niba ubona utangiye kujya unanirwa no gukora uturimo tworoheje wari usanzwe ukora, ni ngombwa gusuzuma neza niba atari ukwigunga bikabije biri kubigutera.
7. Kurota ibintu bibi cyangwa biteye ubwoba rimwe na rimwe.
Abantu barwaye indwara ya depression bakunda kurota kenshi ibintu biteye ubwoba cyangwa bibi, ugereranyije n’abasanzwe. Mu gihe uhora urota ibintu biteye ubwoba cyangwa bibi cyane, ukwiye kureba niba ataba ari indwara ya depression iri kwigaragaza
8. Kumva ntacyo ushaka gukora.
Abenshi baba batumva ibiri kukubaho bazakwita umunebwe, kenshi bakubwire ko ntacyo ushoboye. Mu gihe wumva wigunze cyangwa wihebye cyane, kutagira ubushake bwo kugira icyo ukora ni kimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara.
9. Kwigunga ukumva ushaka kuba wenyine.
Kwigunga no kwiheba bikabije bijyana no guhora wumva uri wenyine, ukumva ntawe ushaka ukuba hafi. Kubera ko uba wibwira ko ntawe ukumva, utangira kwirinda cyangwa kujya kure y’inshuti zawe, ukumva nta bushake na bucye bwo kuba ahari abandi ufite. Mu gihe wumva utangiye kugira ibitekerezo byo kumva ushaka kuba wenyine, gerageza ushake uwo wizeye mwabiganiraho kandi wirinde kuba wenyine igihe kirekire.
10. Imikorere mibi y’umubiri.
N’ubwo benshi bakunda kwibeshya ko depression itatera ibibazo bindi byibasira ubuzima, ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru Journal of Clinical Psychiatry mu mwaka wa 2004, bwerekanye ko depression igaragazwa n’imikorere mibi y’umubiri nko; kuribwa mu ngingo, kubabara umugongo, ibibazo bitandukanye by’igifu, guhorana umunaniro no kubura ibitotsi.
Mu gihe wumva utangiye kugaragaza kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso, nk’uko ujya kwivuza iyo warwaye izindi ndwara, ni ngombwa kugana inzobere mu byerekeye imitekerereze n’indwara zo mu mutwe (psychologist cyangwa psychiatrist) kuko mu gihe wivuje hakiri kare uhabwa inama zagufasha kwikura muri iki kibazo byakwanga ukaba wahabwa imiti.
Yanditswe na Byukusenge Yvette /WWW.AMIZERO.RW