Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi ngiro rya Kiliziya Gatolika, Diyoseze ya Ruhengeri, INES Ruhengeri, ryasimbuje uwari Umuyobozi waryo, Abbé Dr Hagenimana Fabien wakomereje ubutumwa ahandi, asimburwa na Abbé Dr Jean Bosco Baribeshya.
Uyu muyobozi wahawe ubutumwa bwo kuyobora INES nka Vice Chancellor kuko Chancellor agomba kuba ari Umwepisikopi wa Diyoseze, yari asanzwe ari Umuyobozi wa Seminari nto ya Nkumba mu Karere ka Burera muri Diyoseze ya Ruhengeri.
Abbé Dr Fabien Hagenimana wasimbuwe ku buyobozi bwa INES Ruhengeri, nawe yari yabugiyeho asimbuye Abbé Dr Niyibizi Déogratias wahawe gukomereza ubutumwa i Roma mu Butaliyani ku Mugabane w’i Burayi.
Iri hindurwa ry’abayobozi muri INES Ruhengeri, ni ibintu bisanzwe, kuko muri Kiliziya Gatolika hari igihe kigera ukaba wahindurirwa aho ukorera ubutumwa. Iyo habaye impinduka, ugenda ako kanya utazuyaje kuko mu ndahiro uba wararahiye uhabwa isakaramentu ry’ubusaseridoti, harimo ko uzumvira igihe cyose Umwepisikopi kandi ugakora neza inshingano azaguha nk’uko bigomba no kumera ku ruhande rw’Imana nk’uko biri mu ndirimbo “Niyeguriye Nyagasani” iririmbwa iyo hatangwa isakaramentu ry’ubusaseridoti.



1 comment
Inkuru zawe ubonako uzandikana ubuhanga nubumenyi bwinshi. Mbona utabogama. Nturi umu catholic ariko iyo ukoze inkuru yo muri kiliziya uyikora nkumuntu uyisengeramo kabisa.