Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubukungu

Abatunzwe n’ibikomoka ku buhinzi bakomeje kwiyongera mu gihe ababukora bo barushaho gukendera.

Abatuye Isi bakomeje kwiyongera ku buryo kuri ubu barenga miliyari umunane, aho bose batunzwe n’ibiva mu butaka yaba ibibanje guca mu nganda cyangwa ibivuye mu butaka ako kanya.
Nkuko bigaragazwa n’ibigo mpuzamahanga, abakora umwuga w’ubuhinzi bakomeje kuba nkene kuko bangana na 39.2% ku Isi yose.

Ubwiyongere bw’abaturage n’igabanyuka ry’abakora ibijyanye n’ubuhinzi bituma habaho izamuka ry’ibiciro ku isoko hirya no hino kubera ko ababishaka baba benshi kandi ibihingwa ku isoko byo bitiyongera kuko uko iminsi ishira indi igataha, benshi mu bagifite imbaraga zo gukora bajya mu bindi bikorwa bakeka ko byaba bifite inyungu kurusha ubuhinzi.

Ubuhinzi bufite akamaro kanini mu bukungu bw’u Rwanda
kuko bwinjiza kimwe cya gatatu cy’umusaruro mbumbe
w’Igihugu. Uru rwego ruha akazi abarenga bibiri bya gatatu
by’abakozi bose mu gihugu kandi iterambere rishingiye
ku buhinzi ryitezweho kugira uruhare runini mu kurwanya
ubukene no guca ubukene bukabije.
Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje guhindura urwego
rw’ubuhinzi rukava ku guhinga ibitunga imiryango rukaba
urwego rutanga umusaruro mwinshi kandi mwiza, rugemurira
isoko kandi rufasha mu kuzamura izindi nzego z’ubukungu.
Ibi bizagerwaho binyuze muri gahunda zitandukanye
zishyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI n’ibigo biyishamikiyeho ariko ikabifashwamo
n’Urwego rw’Abikorera (PSF), abafatanyabikorwa mu iterambere
ndetse n’abandi bireba bose.

Mu Rwanda, abakora kandi banatunzwe n’ ubuhinzi bagera hagati ya 64.5% na 72% bugakorerwa kuri hegitari zirenga ibihumbi mirongo itanu (50,000).
Ibi Leta ivuga ko bidahagije igashishikariza urubyiruko gushora imari mu buhinzi dore ko hari na gahunda zo gufasha urubyiruko muri uru rwego.

Igihugu cyatangije ubuhinzi mu Isi ni Misiri (Egypt) mu mwaka wa 3150 mbere ya Yezu Kristo. N’ubwo ariho bwatangiriye ariko, Igihugu cya mbere gitanga umusaruro mwinshi kandi kigakoresha ibikomoka ku buhinzi ni u Bushinwa.

Ubuhinzi ni inkingi ikomeye mu iterambere ry’Ibihugu bitandukanye kandi ikaba ifitiye umumaro munini abawukora. Abenshi mu rubyiruko bagenda bawuca ku ruhande kuko batumva amahirwe arimo ariko mu by’ukuri utunze benshi.

Ubuhinzi ni kimwe mu bikorwa bibumbatiye ubukungu ku Isi ndetse abatuye Isi bose bakaba bakenera ibibukomokaho.

Yanditswe na Lucky Desire/ WWW.AMIZERO.RW

Related posts

Chorale Abiringiye/ADEPR Kadahenda mu myiteguro yo gushyira ahagaragara Album yabo ya mbere y’amashusho.

N. FLAVIEN

DR Congo: Umukuru w’urwego rw’ubutasi yashatse guhirika Perezida Félix Tshisekedi wari mu nama muri Ethiopia Imana ikinga ukuboko.

N. FLAVIEN

Burundi: Umugati urarya umugabo ugasiba undi.

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777