Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 22 Kamena 2025, yagabye ibitero bikomeye kuri Iran, igamije kuburizamo umugambi mubisha w’iki gihugu wo gukora intwaro kirimbuzi (nuclear weapons).
Abinyujije ku mbugankoranyambaga ze, Perezida Donald J. Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko ibi bitero byagabwe ahantu hatatu (Natanz, Esfahan na Fordow) hakorerwaga intwaro za nucléaire, ashimangira ko byageze ku ntego.
Muri ubu butumwa bugaragara kuri Truth no kuri X, Perezida Trump avuga ko “Bagomba (abayobozi ba Iran) kuyoboka inzira y’amahoro cyangwa bakongera kuraswa.” Ibi bikaba bishimangira ko Amerika yiyunze kuri Israel mu ntambara ihanganyemo na Iran.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko ibi bitero byagizwemo uruhare n’indege kabuhariwe z’intambara za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizwi nka ‘B2 bombers’, cyane ko mu mpera z’iki cyumweru zabonywe zihaguruka muri iki gihugu.
Nyuma y’ibi bitero abadipolomate ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika begereye Iran bayibwira ko Igihugu cyabo ari cyo cyabigizemo uruhare gusa, kandi ko bitagamije guhindura ubutegetsi muri iki gihugu. Indege zagabye iki gitero zikaba zahise zifata ikirere kizisubiza muri Amerika.
Ibi bitero bigabwe nyuma yuko Israel yari imaze iminsi isaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuyifasha kurasa ku nganda za nucléaire zubatswe mu kuzimu aho indege za Israel zarasaga ntizibashe kuhasenya, bikaba byaravuzwe ko indege kabuhariwe za USA B-2 Spirits ari zo zonyine zabasha kuharasa kandi Iran ikaba yari yihanangirije Amerika ko idakwiye kwivanga muri iyi ntambara.

