Myugariro w’ikipe ya APR FC Mutsinzi Ange agiye gukora igeragezwe mu ikipe ya Oud – Heverlee Leuven yo mu gihugu cy’Ububiligi.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 27 Nyakanga 2021 nibwo hamenyekanye amakuru ko Mutsinzi Ange ukinira ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ ndetse akaba na Myugariro muri APR FC yerekeje ku mugabane w’Uburayi, mu igeragezwa rizamara ibyumweru 2.
Amakuru dukesha urubuga rw’ikipe y’Ingabo arahamya ko Mutsinzi Ange arafata rutemikirere yerekeza ku mugabane w’uburayi ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri aho yerekeje mu mu ikipe ya Oud – Heverlee Leuven ikina mu cyiciro cya mbere.
Ange Mutsinzi Jimmy yageze muri APR FC muri 2019 avuye mu ikipe ya Rayon Sport, akaba umwe mu bakinnyi baguzwe mu buryo butunguranye bava muri Gikundiro, mu nkubiri y’abakinnyi bagera kuri 4 bari bavuye muri iyi kipe ifatwa nka Mukeba ukomeye.
Oud – Heverlee Leuven ni ikipe yashinzwe muri 2002, yambara amabara y’icyatsi n’umweru iyo ikinira mu rugo, ikambara ubururu n’umutuku mu gihe ikinira, hanze ikaba ibarizwa mu mugi wa Leuven mu gihugu cy’Ububiligi.
