Amizero
Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

U Rwanda na DR Congo byahuriye i Londres byiyemeza ingingo zikomeye zirimo na Minembwe

U Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo byiyemeje gufata ingamba zigamije kugabanya umwuka mubi n’imirwano ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa DR Congo, by’umwihariko mu gace ka Minembwe kari mu misozi miremire ya Fizi muri Kivu y’Amajyepfo.

Ibi bikubiye mu itangazo ryasohotse nyuma y’inama ya gatandatu y’Akanama Gahuriweho gashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro hagati y’ibihugu byombi yabereye i Londres mu Bwongereza, ku wa Gatatu tariki ya 24 Kamena 2026.

Ni inama yahuje abahagarariye u Rwanda, DR Congo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo nk’umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), ndetse na Komisiyo ya AU.

Mu itangazo rihuriweho ryasohotse nyuma y’iyo nama, impande zose zagaragaje impungenge zatewe n’ubukana bw’imirwano ikomeje kwiyongera mu Burasirazuba bwa RDC, ingaruka z’ibitero bya drone ku baturage no ku rugendo rw’amahoro, ndetse n’ibibazo by’ubutabazi birimo n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola.

Abari muri iyo nama bavuze ko “hakenewe byihutirwa ibikorwa bituma agahenge kemeranyijweho kagira umumaro kandi kakubahirizwa ku buryo bugaragara.”

Mu bintu umunani by’ingenzi u Rwanda na RDC byiyemeje, harimo ingingo ivuga ku kugabanya umwuka mubi n’imirwano mu buryo bwihuse, by’umwihariko mu gace ka Minembwe.

Aka gace kamaze amezi abarirwa muri 14 karabaye isibaniro ry’ibitero by’ingabo za Congo Kinshasa, iz’u Burundi, FDLR na Wazalendo; ndetse n’imirwano ihuza izi mpande n’ihuriro rya AFC/M23 na Twirwaneho.

Itangazo risaba “kugabanya umwuka mubi by’ako kanya, cyane cyane ahakikije Minembwe, no gukoresha ubushobozi bw’impande zombi ku bari ku rugamba kugira ngo iyo ntego igerweho.”

Ni ubwa mbere mu bihe bya vuba Minembwe ivuzwe mu buryo bweruye mu itangazo rihuriweho n’u Rwanda na RDC rijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro.

Uretse iyo ngingo, ibihugu byombi byiyemeje gushyira mu bikorwa byuzuye Amasezerano y’Amahoro yasinyiwe i Washington ku wa 27 Kamena 2025.

Itangazo rivuga ko Kigali na Kinshasa byiyemeje ”gushyira mu bikorwa byuzuye Amasezerano y’Amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda yasinywe ku wa 27 Kamena 2025, harimo n’ibijyanye n’ibitero bya drones.”

Byiyemeje kandi gushyigikira ibikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’ayo masezerano, gushyiraho uburyo bworoshya ibikorwa by’igenzura bihuriweho, gusangira amakuru y’umutekano no gukorana mu bikorwa bigamije gushyira mu bikorwa ibyemeranyijwe.

Muri iri tangazo kandi, u Rwanda na RDC byatangaje ko bishyigikiye ibiganiro bikomeje kubera i Doha hagati ya RDC na AFC/M23, bivuga ko bizatanga “ubufasha bwuzuye kugira ngo ibiganiro biri gukorwa hagati ya RDC na AFC/M23 mu nzira ya Doha bigere ku musozo mwiza.”

U Rwanda na DR Congo bemeranyije kandi kubaka icyizere hagati yabo binyuze mu kwirinda ibikorwa cyangwa amagambo ashobora kongera umwuka mubi no kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington.

Inama yasojwe hashimwa uruhare rwa Amerika, Qatar, Togo na Komisiyo ya AU mu rugendo rw’amahoro, ndetse no gushimira u Bwongereza bwayakiriye. Biteganyijwe ko nyuma y’iriya nama hagomba kuba indi y’Urwego Rushinzwe Guhuza Ibikorwa by’Umutekano (JSCM) izaterana mu minsi 15 iri imbere.

Related posts

DR Congo yatanze impuruza ku Isi nzima ngo ejo hatazagira uyibaza ibya M23.

N. FLAVIEN

Wisdom School yahuje u Rwanda na Kenya hagamijwe kubaka umunyeshuri usobanukiwe kandi utewe ishema na Afurika.

N. FLAVIEN

Minisitiri Gatabazi yasabye abajyanama b’Akarere ka Gakenke gukora bagamije inyungu z’umuturage.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777