Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Umutekano

Hamas yikozeho irasa kuri Israel none imvura y’ibisasu rutura iri kugwa muri Gaza.

Igisirikare cya Israel, IDF cyakajije ibitero mu gace ka Gaza nyuma y’uko umutwe wa Hamas urashe ibisasu bitatu muri Israel, bikabasha gukumirwa z’ubwirinzi bwa Israel nta muntu bihungabanyije.

Hashize umwaka n’igice Israel igaba ibitero simusiga mu gace ka Gaza, bigamije guca intege umutwe wa Hamas, icyakora uyu mutwe nturava ku izima, ndetse ahubwo uracyafite ubushobozi bwo gukoresha ’rocket’ urasa muri Israel.

Umutwe wa gisirikare wa Hamas, Qassam Brigades, wigambye iki gitero, bituma Ingabo za Israel zongera ubukana bw’ibitero zigaba mu gace ka Gaza.

Nk’ubu Ingabo za Israel zamaze kuburira abaturage bo mu gace ka Khan Younis kugira ngo bakavemo vuba na bwangu, kuko kagiye kugabwamo ibitero karundura. Bikekwa ko ibitero bya Hamas byagabwe biturutse muri aka gace.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yavuze ko izo ngabo ziri kugenzura agace ka Rafah, ashimangira ko mu gihe kakomeza kugaragaramo umutwe wa Hamas, Ingabo za Israel zizongeraho utundi duce zigenzura.

Ku rundi ruhande, Hamas yashinje Israel gukoresha amazi nk’intwaro y’intambara, nyuma y’uko hejuru ya 90% by’ibikorwaremezo by’amazi n’isuku byangijwe n’iyi ntambara, kandi bikaba bitarasanwa nk’uko tubikesha Igihe.

Ibi byatumye uburwayi bushingiye ku isuku nke bwiyongera, aho bumaze kugaragara inshuro zirenga miliyoni 1,7 kuva iyi ntambara yatangira.

Related posts

CAF Confederation Cup: Police FC ntiyahiriwe n’urugendo rwo muri Algérie.

N. FLAVIEN

Rubavu : Kutishyura amafaranga y’ibiryo byatumye abanyeshuri bahezwa hanze bimwa indangamanota.

N. FLAVIEN

“Nta mugeni wo ku ikoranabuhanga, mujye mukundana murambagize”: Depite Bitunguramye.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777