Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Kwamamaza Ubuzima

Mukuralinda Alain wari Umuvugizi wa Leta wungirije yitabye Imana azize umutima.

Ibiro by’Ubuvugizi bwa Guverinoma y’u Rwanda, OGS, byatangaje ko Alain Mukuralinda wari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, yitabye Imana azize uburwayi bwo guhagarara k’umutima.

Itangazo ryashyizwe hanze na OGS, Mukuralinda yakoreraga, kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Mata 2025, rigira riti: “Tubabajwe no gutangaza urupfu rw’Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, bwana Alain Mukuralinda. Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije umuryango we, inshuti ze ndetse n’abagize amahirwe yo gukorana na we.”

Mukuralinda wabaye Umushinjacyaha ndetse akaba n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal (King Faisal Hospital), akaba atabarutse ku myaka 55 y’amavuko.

Uyu mugabo wakundaga kwicisha bugufi, usibye ibikorwa by’ubutabera na politiki, yari azwi kandi mu bijyanye n’imyidagaduro kuko yabaye umuhanzi w’ikirangirire akoresha izina rya “Alain Muku”.

Yavutse mu 1970, yiga amashuri abanza mu Rugunga, ayisumbuye ayakomereza i Rwamagana yiga Icungamutungo, aho yavuye ajya muri Kaminuza y’u Rwanda mu 1991 gusa ntiyahamara igihe kinini kuko yahise ajya kwiga mu Bubiligi ibijyanye n’amategeko.

Mu mirimo ye nk’Umushinjacyaha, yaburanye imanza zikomeye mu gihugu zirimo n’iz’abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umuntu wakundaga gusabana no gutera urwenya. Yakundaga umupira cyane ko yari afite n’ikipe y’abato. Ni we wahimbye indirimbo y’Ikipe y’Igihugu Amavubi yitwa ‘Tsinda batsinde” ndetse yahimbye n’izindi zakunzwe z’andi makipe. (Igihe)

Related posts

Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange.

N. FLAVIEN

Umutwe wa M23 werekanye intwaro uvugako wambuye FARDC [VIDEO]

N. FLAVIEN

Miliyari 103Frw zigiye gushorwa mu kubaka Ibitaro bya Ruhengeri bizaba ari mpuzamahanga.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777