Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Maj Gen Nyakarundi yahaye impanuro ingabo z’u Rwanda zitegura kujya muri Mozambique

Maj Gen Vincent Nyakarundi, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), yahaye impanuro itsinda ry’abasirikare ba RDF n’abapolisi bitegura kujya mu butumwa i Cabo Delgado muri Mozambique, aho bagiye gusimbura bagenzi babo bari basanzwe bari muri ubwo butumwa.

Mu butumwa yabagejejeho kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2026, Maj Gen Vincent Nyakarundi yibukije iryo tsinda ko inshingano zabo ari ukurinda abasivili ibikorwa by’iterabwoba, anabasaba kuzaba intumwa nziza z’u Rwanda.

Yashimangiye akamaro ko kugira imyitwarire myiza, gukorera hamwe no gukora kinyamwuga, abashishikariza gukomeza kwitanga batizigamye mu kazi kabo nk’uko abababanjirije babigenje.

Izi mpanuro bahawe n’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, zatangiwe mu Kigo cya Gisirikare cya Kami, ahari n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, CP Vincent B. Sano.

Kuva mu 2021, inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri muri Mozambique mu bikorwa byo gutsinsura ibyihebe byari byarayogoje Intara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru y’icyo gihugu.

Kuva icyo gihe ingabo na Polisi by’u Rwanda batanze umusanzu ukomeye mu kwirukana ibyihebe mu bice bitandukanye, zigarura ubuzima mu bice byose, abari barahunze basubira mu byabo.

Mu 2022 inzego za gisirikare z’u Rwanda na Mozambique zasinye amasezerano yo kwagura imikoranire hagamijwe kurushaho gushyira imbaraga mu bikorwa biri kubera i Cabo Delgado no kubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano z’imbere mu gihugu.

Mbere y’uko ingabo z’u Rwanda zihagera, ingabo z’Umuryango w’Afurika y’Iburengerazuba (SADC) zari zaratangiye guhangana n’ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado kuva mu 2017 zarananiwe kwirukana ibyo byihebe.

Major General Vincent Nyakarundi yahaye impanuro ingabo z’u Rwanda zitegura kujya muri Mozambique.

Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bitegura gusimbura bagenzi babo muri Mozambique

Related posts

Amerika yaciye amarenga  ku kugabanya uruhare rwayo mu bikorwa bya NATO

NDAYISHIMIYE Libos

Minisitiri Gatabazi yasabye abayoboke ba ADEPR gushyigikira ubuyobozi bushya bwabo bakirinda n’ababaca intege.

N. FLAVIEN

U Rwanda ruzakomeza gukorana na Guinée hagamijwe iterambere ry’ibihugu byombi – Perezida Kagame

NDAYISHIMIYE Libos

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777