Guverinoma ya Malaysia yatangaje ko yemeye gusubukura ibikorwa byo gushakisha indege ya Malaysian Airlines MH370, yaburiwe irengero tariki ya 8 Werurwe 2014.
Iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 777, yavaga Kuala Lumpur yerekeza Beijing, ikaba yari itwaye abantu 239, barimo abagenzi 227 n’abakozi bayo 12.
Minisitiri w’Ubwikorezi wa Malaysia, Anthony Loke, yatangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukuboza 2024, ko icyifuzo cyo gusubukura ibikorwa by’ishakishwa cyatanzwe na Ocean Infinity, kompanyi yo muri Amerika, yigeze gukurikirana iri shakishwa ryabaye hagati ya 2017 na 2018.
Anthony Loke yavuze ati: “Igitekerezo cyo kongera gushakisha iyi ndege kirafatika kandi cyakwiriye gufatirwa umwanzuro mu nyungu z’imiryango y’abari bayirimo.”
Yongeyeho ko intego nyamukuru ari ukugaragaza aho iyi ndege yaguye, kugira ngo amayobera yakomeje kugikikiza arangire.
Ocean Infinity, niyongera gutangira ibikorwa, izahabwa miliyoni 70 z’amadolari (miliyari 95 Frw) niramuka ibonye ibisigazwa by’iyi ndege.