Amizero
Ahabanza Amakuru Kwamamaza Ubukungu

‘Mayogi Coffee Gicumbi’ urugero rw’abagore batinyutse bagashora imari ihesha ishema Igihugu.

Mu gihe amateka agaragaza ko mu Rwanda rwo hambere umugore yari uwo mu gikari akora imirimo irimo kwita ku bana, guteka ndetse no kwita ku mugabo, kuri ubu si ko bikimeze kuko Leta y’u Rwanda yabashyize igorora, abo mu murenge wa Muko mu karere ka Gicumbi bakaba barafashe iyambere batinyuka gushora imari, kuri ubu babikesha ‘Mayogi Coffee Gicumbi’ barakirigita ifaranga ari nako izina ry’u Rwanda rivugwa neza mu mahanga bitewe nabo.

Uwatowenayo Léantine umwe mu banyamuryango ba ‘Mayogi Coffee Gicumbi’ ikorera mu murenge wa Muko, Akagari ka Ngange, Umudugudu wa Rudogo. Avuga ko bashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wahaye umugore ijambo, akabasubiza agaciro bari barambuwe kuri ubu nabo ngo bakaba bashora imari ku buryo ibyo bakora birenga imbibi z’u Rwanda bikagera kure cyane hashoboka ndetse bikaba byahiga iby’abandi. Ibi byose ngo bikaba byerekana imbaraga z’umugore.

Yakomeje kandi atubwira ko ‘Mayogi Coffee Gicumbi’ ubu iri mu imurikagurisha (Expo) riri kubera muri Stade Ubworoherane mu mujyi wa Musanze kugera tariki 26 Kanama 2024 aho bakomeje gusobanurira ababagana ko batagarukira ku gutunganya Kawa nziza gusa ikundwa na benshi, ahubwo ko banafasha abaturage bari mu gace bakoreramo bakarushaho kwiteza imbere barushaho kujyana n’umuvuduko w’iterambere rw’Igihugu.

Yagize ati: “Hamwe n’umufatanyabikorwa wacu ‘Sustainable Growers’ tumaze kubakira abatishoboye babiri, twahaye inka umuturage umwe utishoboye abandi tubaha ihene. Twishyurira kandi ubwisungane mu kwivuza (mutuelle) abanyamuryango bacu buri mwaka tukanabatangira imisanzu muri gahunda ya Ejo heza, tukongeraho no kubaha amahugurwa yo kwibumbira mu matsinda”.

Nzabonimpa Emmanuel ni umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi. Avuga ko hari benshi bumva Gicumbi bakumva ko ari ahantu habarizwa ibirayi n’amasaka avamo ikigage cya Byumba gusa, avuga ko bafite igice kinini cyeramo Ikawa ku buryo ngo magingo aya bamaze kugira inganda ebyiri ziyitunganya kugera ku rwego rwa nyuma ku buryo inyobwa, rumwe muri zo rukaba ari urw’abari n’abategarugori batinyutse bakiteza imbere.

Yagize ati: “Hano iwacu i Gicumbi dufite ubudasa aho abari n’abategarugori batinyutse bishyira hamwe maze bahitamo igihingwa ngengabukungu cya Kawa aho kuri ubu biyubakiye uruganda bakaba bayitunganya ikagurishwa mu gihugu no mu bihugu by’amahanga. Si ukugurisha gusa kuko nk’uko ari ba mutima w’urugo, bihatira kunoza ibyo bakora bigatuma ubuziranenge n’uburyohe biyishyira mu myanya ya mbere ku Isi”.

Koperative ‘Mayogi Coffee Gicumbi’ yabonye ubuzima gatozi mu mwaka wa 2010, itangirana abanyamuryango 108 barimo abagabo 96 n’abagore 12. Kuri ubu bamaze kuba 312 barimo abagabo 96 n’abagore 216. Bakorera mu mirenge ya Muko, Ruvune, Rutare na Giti yose yo mu karere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru. Ikawa ya ‘Mayogi Coffee Gicumbi’ imaze kugera ku rwego rw’Isi kuko icuruzwa i Burayi, Amerika ndetse no muri Aziya kuko kuri iyo migabane yose hari amasoko agura iyi kawa.

Ikawa igisarurwa mu mutima (ibitumbwe) ibanza gutoranywamo itameze neza hagasigara iyujuje ibipimo mpuzamahanga.
Uyibonye aho iteye mu mirima ni uku iba itoshye.
Ikawa ivuye mu mashini iyikuraho ibishishwa nayo ikurwamo indi myanda ikanikwa ahabugenewe.
Umwe mu banyamuryango ba ‘Mayogi Coffee Gicumbi’ mu imurikagurisha yerekana uko ikawa yitabwaho kuva mu murima kugeza itunganyijwe ikanyobwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi ari kumwe n’umuhangamirimo Dr Sina Gerard umwe mu bakoresha Ikawa ya Mayogi.

Related posts

M23 yemeje ko yafashe Bunagana yose, FARDC ihungira muri Uganda.

N. FLAVIEN

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza yatoye Itegeko ryohereza abimukira mu Rwanda.

N. FLAVIEN

Iran nayo yagabye ibitero bikomeye bya Drones kuri Israel mu rwego rwo kwihorera.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777